Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Yerry Mina na Iglesias babonye izuba, Enyimba SC yanyagiye Rayon Sports…ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
23/09/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Yerry Mina na Iglesias babonye izuba, Enyimba SC yanyagiye Rayon Sports…ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Kane w’itariki ya 23 Nzeli 2021, ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 99 ngo umwaka urangire, Turi ku kane  wa 38 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Julio Iglesias  (1943)

Spanish singer Julio Iglesias to perform in Malaysia

Yujuje imyaka 78, umuhanzi w’icyamamare muri muzika ku isi, ni papa wa Enrique Iglesias nawe uzwi cyane muri muzika, uyu mugabo yakinnye muri Real Madrid imyaka ine (1960–1964) mbere yo Kujya mu muziki

2.Chris Wilder (1967)

The making of Chris Wilder: How lower-league battles forged Sheffield  United's rising star

Yujuje imyaka 54, umwongereza utoza Sheffield United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Uyu mugabo yakinaga nka myugariro iburyo mu makipe nka Sheffield United, Rotherham United, Notts County, Bradford City, Brighton & Hove Albion na Halifax Town.

3.Paolo Rossi  ( 1956)

Paolo Rossi obituary | Soccer | The Guardian

Yujuje imyaka 65, Umutaliyani wahoze akina nka Rutahizamu mu ikipe y’igihugu y’u Butataliyani, yahesheje igikombe cy’isi cy’1982 yanatsinzemo ibitego bitandatu byamusheje urukweto rwa zahabu ruhabwa uwatsinze byinshi, yanahawe umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi w’irushanwa, akaba ari umwe mu bakinnyi batatu ku isi batwaye igikombe cy’isi, urukweto rwa zahabu bakaba n’umukinnyi w’irushanwa agahigo asangiye n’umunya-Brazil Garrincha wabikoze mu 1962, n’umunya Argentina Mario Kempes wabikoze mu 1978.

Rossi ari mu bakinnyi batatu bamaze gutsindira u Butaliyani ibitego byinshi (9) mu gikombe cy’isi agahigo asangiye na Roberto Baggio na Christian Vieri

Yanatwaye Ballon d’or anaba umukinnyi wahize abandi ku Mugabane w’Uburayi mu 1982.

Yakiniye amakipe nka Vicenza, yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 1977 ndetse ayitsindira ibitego 28 bituma aba umukinnyi wa mbere ubaye uwatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.

Mu 1981 yasinyiye Juventus atwarana nayo shampiyona ebyiri, Coppa Italia,  UEFA Cup Winners’ Cup, UEFA Super Cup, European Cup(Champions League).

4.Yerry Mina  (1994)

Yerry Mina mysteriously disappears | Marca

Yujuje imyaka 27 myugariro wa Everton n’ikipe y’igihugu ya Colombia

Yerry Fernando Mina González azwiho gutsindisha umutwe akaba afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kimwe nka myugariro yatsinze ibitego bitatu mu cy’isi cya 2018.

Yanyuze mu makipe nka Deportivo Pasto, Santa Fe, Palmeiras na  Barcelona, mu ikipe y’igihugu amaze kubakinira imikino 35 yabatsindiye ibitego birindwi

5.Juan Martín del Potro (1988)

Juan Martin del Potro 'Increasing The Intensity' | ATP Tour | Tennis

Yujuje imyaka 33 kabuhariwe mu mukino wa Tennis, umunya Argentina watwaye US open ya 2009.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1845:  New York Knickerbockers ikipe ya mbere mu mukino wa Baseball yarashinzwe.

1926 : Bitunguranye Gene Tunney yegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, atsinze Jack Dempsey wari urisanganywe.

2017: Prezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yakuyeho ubutumire bwo kuza muri White house kwa Golden states warriors, nyuma y’uko Stephen Curry yari amaze gutangaza ko atazitabira.

Trump's claims that GM, Ford making ventilators 'right now' not true -  mlive.com

Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

2018: Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ntibyayihiriye kuko ku munota wa 12′ gusa Soporushi Augustine Dimgba yari amaze gufungura amazamu.

Ntibyatinze ku munota wa 25′, Caleb Bimenyimana yishyurira igitego Rayon Sports biba 1-1.

Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe ibitego 5-1, Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Bashunga Abouba mu izamu; ab’inyuma ni Mugabo Gabriel, Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry (kapiteni), aho hagati ni Eric Rutanga, Prosper Donkor, Olivier Sefu na Mutsinzi Ange naho abataha izamu ni Djabel Manishimwe na Bimenyimana Caleb, inyuma yabo gato hari Muhire Kevin.

Bimenyimana Bonfils Caleb amaze gutsinda igitego cya Rayon Sports

Umukinino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa  16 Nzeri wari warangiye ari 0-0.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

“Narihannye ubu nta kigare kizongera kunyobya”-Runanira Amza nyuma yo gusinyira Espoir FC

Next Post

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Related Posts

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.