Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani.
Abakinnyi b’u Rwanda bahagurutse ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, bakaba baragiye bayobowe na Perezida wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, Samson NDAYISHIMIYE.
Mu byiciro bizakina muri iyi shampiyona, harimo icyiciro cy’abakuru mu bahungu n’abakobwa (Men and Women Elites), hari kandi abatarengeje imyaka 23 mu bahungu n’abakobwa (Men and Women U23), hari kandi icyiciro cya Juniors na Youth mu bahungu n’abakobwa.
Kuri uyu wa Kane, MASENGESHO Yvonne ni we ubimburira abandi bose mu cyiciro cya Junior, aho azakina mu basiganwa n’igihe ku giti cyabo (Individual Time Trial bita ITT). Kuri uwo munsi kandi, abandi bazasiganwa ni NTIRENGANYA Moïse na ISHIMWE Bryan mu cyiciro cya MEN JUNIOR. Hari kandi mu bakobwa batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru bazasiganwa muri ITT barimo MWAMIKAZI Jazilla, NTAKIRUTIMANA Marthe, NIRERE Xaverine na INGABIRE Diane, mu gihe mu bahungu batarengeje imyaka 23 n’abakuru bazahagararira u Rwanda muri ITT kuri uyu wa 4 barimo NIYONKURU Samuel, TUYIZERE Etienne, NSENGIYUMVA Shemu na MUGISHA Moïse.
Iyi Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare igiye kuba ku nshuro ya 20, ikaba izitabirwa n’ibihugu 20 bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika. Kenya ikaba igiye kuyakira ku nshuro ya 2 yikurikiranya, dore ko n’umwaka ushize wa 2024 yari yabereye muri iki gihugu mu gace ka Eldoret.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byigeze kwakira iri rushanwa, dore ko 2010 na 2018 ryabereye i Kigali.
Kuva ryatangira muri 2001, UHIRIWE BYIZA RENUS na ARERUYA Joseph ni bo bakinnyi b’Abanyarwanda begukanye imidali ya zahabu mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.
Muri iki cyiciro kandi, abarimo UHIRIWE BYIZA RENUS nanone, MUGISHA Moïse, NDAYISENGA Valens na ARERUYA Joseph begukanye imidali ya zahabu mu basiganwa n’igihe ku giti cyabo (ITT).
Iri rushanwa riheruka kubera muri Kenya umwaka ushize, ryari ryegukanwe n’Umunya-Eritrea Mulubrhan Henok muri Road Race, ndetse n’Umunya-Uganda Charles KAGIMU muri ITT.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10











