Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Indirimbo yakundwaga na Perezida w’Inteko witabye Imana yabyinwe n’Abadepite bamwunamira

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in MU RWANDA
0
Uganda: Indirimbo yakundwaga na Perezida w’Inteko witabye Imana yabyinwe n’Abadepite bamwunamira
Share on FacebookShare on Twitter

Indirimbo yari isanzwe ikundwa na Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yabyinnwe n’Abadepite mu rwego rwo kumwunamira.

Izi ntumwa za rubanda, zabyinnye indirimbo yitwa ‘Yoo leng’ ya Romeo Odong uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakundwaga cyane na nyakwigendera Jacob Oulanyah.

Iyi ndirimbo yabyinwe n’izi ntumwa za rubanda kuri uyu wa Mbere ubwo zari mu Kiriyo kibanziriza umunsi wo guherekezaho bwa nyuma nyakwigendera mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022.

Muri uyu muhango wabereye i Muyenga aho nyakwigenera yari atuye, wari uyobowe n’Umushumba Rev. Can. Onesmus Asiimwe uyobora urusengero rwitiriwe Mutafatifu Francis i Makerere, hongeye kugarukwa ku byaranze nyakwigendera.

Rev. Can. Onesmus Asiimwe yagize ati “Jacob Oulanyah yakoze ibyo yari ashoboye muri iyi si, tuzahora iteka tumwibuka kandi dushimira Imana ko yarangije ubutumwa bwe hano ku Isi.”

Tariki 20 Werurwe 2022, nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje iby’urupfu rwa Hon Jacob L’Okori Oulanyah wari umaze iminsi arwaye ndetse wari wagiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Urupfru rwa Oulanyah rwagiye rugarukwaho na benshi bihanganisha Uganda ku bwo kubura uyu muyobozi mukuru aho mu nama idasanzwe ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abakuru b’Ibihugu bongeye kwihanganisha igihugu kinyamuryango Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Bidasubirwaho DRCongo yamaze kuba Umunyamuryango wa EAC, Abakuru b’Ibihugu bayihaye ikaze

Next Post

DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo

DRC: M23 yagarutse ite kandi mwarayitsinze muri 2013?-Umudepite yasabye ibisobanuro Minisitiri w’Ingabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.