Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Urupfu rwa Dr.Emmanuel wakundaga football rwashenguye benshi barimo abafana ba Arsenal

radiotv10by radiotv10
05/04/2022
in SIPORO
0
Urupfu rwa Dr.Emmanuel wakundaga football rwashenguye benshi barimo abafana ba Arsenal
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Emmauel Hafashimana bakundaga kwita Kunde wari usanzwe ari umukunzi wa siporo by’umwihariko Football, witabye Imana, urupfu rwe rwababaje benshi barimo abakunzi b’ikipe ya Arsenal yari asanzwe afana.

Urupfu rwa Dr. Emmauel Hafashimana rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 ubwo bamwe mu bakunzi ba Siporo bavugaga ko yitabye Imana.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukora ibiganiro bya Siporo, uri mu babanje kuvuga iby’urupfu rwa Dr Hafashimana, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ababaye cyane.

Yagize ati “Mbega inkuru Mbi…Wari IMFURA wari umuntu ukunda abantu, wari uzi ubwenge kandi ukatugira inama kenshi. Wakunze Sports uranayitangira Dr. ruhukira mu mahuro nshuti yanjye.”

Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bahuriye mu muryango witwa Rwanda Arsenal Fan Club (RAFC), na bo batangaje ko babajwe n’urupfu rw’umunyamuryango wabo Dr. Emmauel Hafashimana.

Aba bakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza ariko baba mu Rwanda, babinyujije kuri Twitter banditse bati “Tubabajwe no kubamenyesha ko inshuti yacu umunyamurwango, umubyeyi akaba ni umwarimu Dr. Emmauel Hashimana (Kunde) yitabye Imana kuri uyu wa mbere. Azahora mu mitima yacu.”

Dr Emmanuel yari asanzwe ari umufana wa Arsenal

Dr. Emmauel Hafashimana wari usanzwe ari umunyamuryango w’abakunzi ba Arsenal, yabaye umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, nyuma ajya kwiga mu Bububiligi aho yaje kuva aba umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi muri Kaminuza ya INATEK aho yagiye agaragara mu bikorwa byinshi byo gukunda umupura birimo gushyigikira ikipe ya INATEK.

Mu kiganiro yagiranye na TV10 muri 2018, Dr. Emmauel Hafashimana alias Kunde yavuze ko uretse kuba ari umukunzi wa Football, yanawukinnye yewe akanakina mu cyiciro cya mbere ndetse ko ari na ho yakuye akazina ka Kunde wari umukinnyi ukomeye wa Cameroon mu myaka y’ 1980.

Imana iguhe iruhuko ridashira Dr Wangu Kunde Emmanuel..

Imana yagukunze kuturusha ikwakire, Twizera ko Tuzongera guhura! Umuryango mwihangane. pic.twitter.com/GvsZY1YmIj

— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) April 4, 2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Guverineri Habitegeko yakiriye Miss Muheto amugenera ubutumwa bukomeye

Next Post

Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”

Nyagatare: Amatungo mu cyumba kimwe n’abantu, ubuyobozi buti “Ntitwari tuzi ko bigeze aho”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.