• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Real Madrid yatsinze Liverpool yegukana UEFA Champions League yayo ya 14

radiotv10by radiotv10
29/05/2022
in SIPORO
0
Real Madrid yatsinze Liverpool yegukana UEFA Champions League yayo ya 14
Share on FacebookShare on Twitter

Real Madrid yatsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League igitego 1-0, itwara igikombe ku nshuro ya 14 mu mateka yayo.

Ni umukino wabereye kuri Stade de France mu gihugu cy’u Bufaransa, watangiye ukerereweho iminota 36 kubera gutinda kwinjira muri stade kw’abafana biganjemo aba Liverpool. Umukino watangiye ikipe ya Liverpool igerageza uburyo bw’igitego, cyane binyuze ku mukinnyi Sadio Mane ariko umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois akomeza kwitwara neza.

Igice cya kabiri ikipe ya Real Madrid yaje ikina ibitandukanye ugereranyije n’igice cya mbere, cyane cyane binyuze ku bakinnyi bayo bo hagati nka Luka Modric,Toni Kroos na Casemiro biyongeraho impande zayo zirimo Vinicius Junior na Federico Valverde, kugeza ubwo ku munota wa 67 ku mupira waturutse kwa Fedirico Valverde, ikipe ya Real Madrid yabonye igitego cyatsinzwe na Vinicius Junior.

Liverpool yarwanye no gushaka igitego cyo kwishyura binyuze ku barimo Mohamed Salah, ariko umukino urangira Real Madrid itsinze igitego 1-0.

Umukino warangiye muri rusange ikipe ya Liverpool iteye amashoti 24 mu izamu rya Real Madrid, arimo icyenda yaganaga mu izamu rya Thibaut Courtois mu gihe mu mukino wose Real Madrid yateye amashoti 4 agana mu izamu rya Alisson Becker, arimo abiri (2) agana mu izamu, rimwe ryavuyemo igitego.

Ni inshuro ya kabiri Real Madrid itsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma, uhereye muri 2018 mu gihe mu 1981, Liverpool yagitwaye iyitsinze igitego 1-0.

Real Madrid yatwaye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro yayo ya 14 mu, ari nayo imaze kugitwara inshuro nyinshi mu mateka, iyo kipe kandi yakomeje agahigo kuko kuri ubu inshuro umunani zose iheruka ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa (harimo n’uyu mwaka) itigeze ihatsindirwa.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − six =

Previous Post

Monastir yegukanye irushanwa rya BAL 2022

Next Post

Amavubi yerekeke muri Afrika y’Epfo guhatana na Mozambique – AMAFOTO

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amavubi yerekeke muri Afrika y’Epfo guhatana na Mozambique – AMAFOTO

Amavubi yerekeke muri Afrika y’Epfo guhatana na Mozambique - AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.