Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Byamenyekanye ko uwari Umunyamabanga wa FERWAFA akurikiranywe hamwe n’afunze we adafunze

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in SIPORO
0
Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe ataranuzuza umwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko dosiye y’ikirego kiregwamo abarimo Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha, akaba akurikiranywe adafunze mu gihe babiri baregwa hamwe bo bafunze.

Urwero rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bakurikiranyweho ibyaha butatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje ko aba bagabo babiri byari bizwi ko bafunzwe, bakurikiranywe hamwe na Muhire Brulart wari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) uherutse guhagarikwa.

Dr Murangira yatangaje ko dosiye iregwamo aba bagabo batatu yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022 kugira ngo buzabaregera urukiko rubifitiye ububasha.

Ubwo aba bagabo batatu bahamagazwaga kuri RIB gusobanura ku byo bakurikiranyweho, byari byavuzwe ko Muhire na we yitabye RIB, ariko biza kumenyekana ko yabajijwe agataha.

Uyu muvugizi wa RIB kandi yagarutse ku mpamvu Muhire akurikiranywe adafunze, avuga ko ubusanzwe itegeko riteganya ko kuba umuntu ukekwaho icyaha yaburana adafunze, ari ihame, akaba yafungwa ku bw’impamvu zitandukanye zirimo kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Yavuze kandi ko nanone ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe nubwo icyaha akurikiranyweho gihanishwa munsi y’imyaka ibiri ariko Umugenzacyaha akaba afite impungenge ko aramutse adafunze ashobora gutoroka ubutabera.

Dr Murangira wagarutse ku mpamvu zose zishobora kugenderwaho n’Umugenzacyaha afunga ukekwaho icyaha, yavuze ko kuri Muhire Henry Brulart, Umuganzacyaha yabonye nta mpamvu yo gukurikiranwa afunze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Mozambique yakuyeho igihu ku bakeka ko RDF iri kwifashishwa n’u Rwanda kubasahura imitungo

Next Post

Benin: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na RIB bitabiriye inama yiga ku kurwanya ibirimo iterabwoba

Related Posts

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Benin: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na RIB bitabiriye inama yiga ku kurwanya ibirimo iterabwoba

Benin: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na RIB bitabiriye inama yiga ku kurwanya ibirimo iterabwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.