Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira

radiotv10by radiotv10
13/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwana wavukiye mu cyaro abaye Perezida wa Kenya!- Ruto amaze kurahira
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ati “Kuba mpagaze aha ni gihamya ko mu Ijuru hari Imana.”

Perezida William Ruto warahiriye kuyobora Kenya, yavuze ko kuba yarakuriye mu buzima buciriritse akaba ageze kuri uru rwego rwo kuyobora Igihugu, bigaragaza imbaraga z’Imana ndetse n’icyizere cyuko ntacyo umuntu atageraho agiharaniye.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ubwo yari amaze kurahirira kuyobora Kenya mu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bose barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida William Ruto yatangiye ashimira Abanyakenya ku cyizere bamugiriye bakamutorera kubayobora muri manda y’imyaka itanu.

Ati “Uyu munsi, ni umunsi utagereranywa. Mu buntu bw’Imana turashyize tubigezeho. Munyemerere mvuge ko guhagarara aha uyu munsi, ni gihamya ko hari Imana mu Ijuru ikindi kandi uyu munsi ndagira ngo nshimire Imana kuko umuhungu w’umunyacyaro yamaze kuba Perezida wa Kenya.”

William Ruto wakuriye mu buzima bushaririye, usanzwe ari n’umukristu ukomeye, yaboneyeho gushimira umuryango we kuba waramusengeye we ndetse n’abo bafatanyije muri ibi bikorwa byo kurahira.

Yavuze kandi ko ashimira buri wese wamubaye inyuma muri ibi bihe byose ati “Benshi banyuze mu bihe bigoye kuko bemeye kugendana nanjye, ndashaka kubabwira ngo mwarakoze cyane.”

Yaboneyeho kandi gushimira abakuru b’Ibihugu bo muri aka karere baje kwifatanya n’Abanyakenya muri uyu muhango w’irahira rye.

Perezida Paul Kagame witabiriye irahira rya William Ruto, nyuma y’uyu muhango, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko yishimiye kwifatanya n’Abanyakenya muri ibi birori.

Umukuru w’u Rwanda waraye anabonanye na William Ruto ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yari ageze i Nairobi, yagize ati “Ni iby’agacuro kwifatanya n’Abanyakenya n’abandi bayobozi mu birori by’irahira n’ihererekanya-butegetsi by’Umuvandimwe wanjye William Ruto ndetse n’uwo asimbuye Perezida Uhuru Kenyatta.”

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe ashimira aba bayobozi bombi ndetse n’Abanyakenya ku bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, aboneraho kwizeza ko Ibihugu byombi bizarushaho gutsimbataza umubano usanzwe uri hagati yabyo.

William Ruto yabaye Perezida wa Kenya
Yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta
Perezida Kagame yari muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Ndimbati yaburanye mu mizi avuga ko uwo ashinjwa gusambanya babikoze yujuje ubukure

Next Post

Abanyarwanda batatu bafungiye mu Burundi bazira ibishyimbo

Related Posts

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda batatu bafungiye mu Burundi bazira ibishyimbo

Abanyarwanda batatu bafungiye mu Burundi bazira ibishyimbo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.