Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi bafashijwemo na Macron
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo; ndetse n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ibiganiro, byagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu DRCongo, byafatiwemo ingamba zireba imitwe nka M23 na FDLR.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America ahateraniye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baganira ku muti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.”

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yatangaje ko ibi biganiro byabaye hagati ya DRC, u Rwanda n’u Bufaransa byabayeho byifujwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, rivuga ko Abakuru b’Ibihugu batatu bagarutse ku bikorwa by’umutekano mucye biri muri Congo ndetse n’ibishobora kuba ibisubizo birambye kuri ibi bibazo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

Ibiro by’umukuru wa DRC, bikomeza bivuga ko nyuma y’ibiganiro byabayeho byanatanze umusaruro ushimishije wo gukorana kw’Ibihugu nkuko byanzuriwe mu nama y’i Luanda, “basabye ko ko M23 iva mu bice yigaruriye mu buryo bwihuse.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo bakuwemo n’intambara, bizakorwa n’Umuryango w’Abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umurango Mpuzamahanga w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL).”

Rikomeza rivuga kandi ko aba Bakuru b’Ibihugu biyemeje gukorana mu bijyanye no guca umuco wo kudahana ku buryo abari mu mitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa FDLR urwanya u Rwanda, baryozwa ibibi bakoze.

  • Umukino wo kwegeka ibibazo ku bandi ntiwatanga umuti w’ibibazo- P.Kagame
  • Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu by’Isi yongeye kuvuga ko u Rwanda rwateye DRC

Uku kuganira kuje gukurikira ibyatangajwe n’Abakuru b’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC), mu mbwirwaruhame batangiye muri iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abubumbye, aho bombi bagarutse kuri ibi bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ku wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yongeye gushinja yeruye ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na we mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya UN, yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye cyari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 20 ishize ntaho gitandukaniye n’ikiriyo uyu munsi mu gihe nyamara Umuryango w’Abibumbye woherejeyo ingabo ziriyo mu butumwa bwawo zanashowemo ubushobozi buhanitse.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuzi w’iki kibazo uzwi ariko ko inzira zo kugishakira umuti zikoreshwa atari zo zinyurwamo.

Yagize ati “Kwitana bamwana si byo bizakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Perezida Kagame yavuze ko inzira zishobora gutanga umuti wihuse kandi urambye, ari ubushake bwa politiki ndetse no kumva kimwe umuzi w’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =

Previous Post

Karongi: Umwana ‘watewe doze 2 z’inkingo icyarimwe’ hasobanuwe uko byagenze n’ingaruka byamusigiye

Next Post

M23 irahamagarira abashoramari kujya Bunagana ngo ho “nta ruswa, nta komisiyo”

Related Posts

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

by radiotv10
28/11/2025
0

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza,...

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

by radiotv10
28/11/2025
0

Abapolisi b’abofisiye 177 barimo abo mu Rwanda n’abo muri Liberia bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

IZIHERUKA

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
28/11/2025
0

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

Abapolisi bahugurirwa mu Kigo cyo kurwanya Iterabwoba basuye ibice ndangamateka mu Rwanda

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 irahamagarira abashoramari kujya Bunagana ngo ho “nta ruswa, nta komisiyo”

M23 irahamagarira abashoramari kujya Bunagana ngo ho “nta ruswa, nta komisiyo”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Uko byagenze ngo hakurweho icyaha cyaregwaga uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.