Minisiteri y’Uburezi yavuze ko muri iri tangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023, hari ibigo by’amashuri byagaraweho kurenga ku mabwiriza mashya aherutse gushyirwaho agena amafaranga y’ishuri ntarengwa, ariko ko hari itsinda riri kubikurikirana.
Umwaka w’amashuri wa 2022-2023 watangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 26 Nzeri 2022 nyuma gato yuko Guverinoma y’u Rwanda itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.
Aya mabwiriza yashyizwe hanze tariki 14 Nzeri 2022, ateganya ko umunyeshuri wiga utaha yishyirirwa 19 500 Frw naho uwiga aba mu kigo akishyurirwa 85 000 Frw.
Gusa hari bimwe mu bigo by’amashuri biri muri ibi byiciro byavuzwe muri aya mabwiriza, byagumishijeho amafaranga y’ishuri byari bisanzwe byishyuza abanyeshuri mbere yuko hashyirwa hanze aya mabwiriza kandi ari hejuru y’ayatangajwe.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yemeje ko hari ibigo by’amashuri biri kugaragaza iyi myitwarire inyuranyije n’ariya mabwiriza.
Ati “Aho tumenye tugenda tugikemura dufatanyije n’ishuri. Icyo turi gukora, hari abantu bari gukurikirana ahavutse ikibazo tugakurikirana tukajya kureba uko ikibazo kimeze.”
Yavuze ko ibi bibazo bitari kubura kubaho mu gihe haje amabwiriza mashya nk’ariya. Ati “Byanze bikunze mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza hose ntabwo byari kugenda neza, ni na yo mpamvu tugomba gukomeza kubikurikirana.”
Mbere yuko uyu mwaka w’amashuri utangira, Minisiteri y’Uburezi yanagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, ibibutsa ko bagomba kubahiriza aya mabwiriza.
Muri iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette yavuze ko hari ibigo by’amashuri byaciye undi muvuno bigatangira gushakira amafaranga y’umurengera mu zindi nzira.
Icyo gihe yagize ati “Hari abayobozi [b’ibigo by’amashuri] barimo kuzamura ibiciro by’ibikoresho bigurishirizwa ku ishuri. Hari urugero twabonye uwavuze ngo ikarita y’ishuri n’iyimyitwarire yayishyize ku bihumbi 20…’muraseka ariko twabibonye’. Iyi karita yagombye kurenza maganatanu (500 Frw)?”
Nirere Claudette yaburiye abayobozi b’Ibigo by’amashuri bazarenga kuri ariya mabwiriza ko hari ibihano bibategereje.
RADIOTV10