Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Trump agaragaje icyari gutuma rutambikana hagati y’u Burusiya na Ukraine

radiotv10by radiotv10
30/09/2022
in MU RWANDA
0
Trump agaragaje icyari gutuma rutambikana hagati y’u Burusiya na Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko iyo aza kuba akiri Perezida, hatari kubaho intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, kandi ko ari we ubu wafasha ibi Bihugu gushyikirana.

Donald Trump yabitangaje nyuma yuko u Burusiya bushinje Leta Zunze Ubumwe za America kwangiza imiyoboro ya gaze y’u Burusiya.

Uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu wo kuba yayobora itsinda ryafasha u Burusiya na Ukraine kuganira kugira ngo ibi Bihugu birangize ibibazo biri hagati yabyo.

Yavuze ko iyangirika ry’iyi miyoboro rishobora gutera ibibazo bikomeye byanatuma habaho intambara ikomeye hagati y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za America.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa USA bugomba kwitonda, bugacisha macye ku iyangirika ry’iyi miyobozo. Ibi ni ibintu biremereye bikeneye imbaraga zihambaye mu kubishakira umuti.”

Yakomeje avuga ko intambara iri kubera muri Ukraine itari kubaho iyo aza kuba akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America kuko yari kubishakira umuti wo kubihosha mbere yuko bigera ku rwego biriho ubu.

Ati “Ntihagire ikibi mukora kuri iki kibazo cy’imiyoboro. Mubyitondere mushyiramo ubwenge bwinshi, mugire ibiganiro. Impande zombi zirabyifuza kandi zirabikeneye. Kandi Isi yose ibahanze amaso. Ntacyambuza kuyobora itsinda rizayobora ibiganiro.”

Trump yaboneyeho gutanga icyifuzo ko yahabwa kuyobora itsinda ryafasha imishyikirano yatuma intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ihosha.

Si ubwa mbere Trump asabye u Burusiya na Ukraine gushaka umuti w’ibibazo, kuko no muri Mata uyu mwaka, yavuze ko Ibihugu byombi bishobora kuyoboka inzira y’ibiganiro by’amahoro kandi “mukabikora ubu mutarinze gutuma abantu benshi bahasiga ubuzima.”

Trump watsinzwe mu matora ya 2020, gusa akaba atarigeze yemera ko yatsinzwe, mu minsi ishize aherutse gutangaza ko atarafata icyemezo niba azongera kwiyamamariza guhatanira gusubira muri White House ariko ko abantu bose babyifuza kandi ko aramutse agarutse ntawe bitanezeza.

Trump yavuzweho gukorana bya hafi na Putin

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + thirteen =

Previous Post

BREAKING: Ndimbati agizwe umwere urukiko rutegetse ko afungurwa

Next Post

Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.