Nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame avuze ko hari Umudepite umaze gufatwa na Polisi y’u Rwanda inshuro esheshatu atwaye imodoka yasinze, Depite Mbonimana Gamariel yeguye ku mpamvu ze bwite.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana yatangaje ko Mbonimana Gamariel yandikiye Inteko Ishinga Amategeko ayisaba kwegura ku nshingano ze.
Ibaruwa dufitiye kopi ya Mbonimana Gamariel, igaragaza ko yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022.
Uyu wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yanditse agira ati “Mbandikiye mbagezaho ubwegure bwanjye ku mwanya wavuzwe haruguru (Ugize Inteko Ishinga Amategeko) kubera impamvu zanjye bwite.”
Mbonimana Gamariel w’imyaka 42 y’amavuko, yari Umudepite uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese PL (Parti Liberal) akaba yarabaye umwarimu mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yeguye nyuma y’umunsi umwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agarutse kuri umwe mu Badepite wafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 atwaye imodoka yarengeje igipimo cy’umusemburo.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uwo Mudepite yafashwe akabanza kwanga kwivuga ndetse Polisi ikaza kumurekura hagendewe ku budahangarwa agenerwa n’amategeko.
Perezida Paul Kagame yavuze ko yaje guhamagara umuyobozi Mukuru wa Polisi amubaza ibyo kuba baretse uwo Mudepite akagenda kandi yasinze, avuga ko bagombaga gushyira mu gaciro, bakaba baragombaga kumufata kuko yashoboraga kugonga abantu cyangwa na we agakora impanuka.
RADIOTV10
Kwegura ntibibujijwe, ariko gufatanya n’abandi, abantu tugakorera hamwe ngo tuzamure igihugu cyacu, ntibibujijwe. Ni ukuri abishyize hamwe ntakibananira.
Uyu nagende mu bindi, ntaribi,ariko amenye ko n’aho agiye, agomba kuba urumuri rumurikira abari mu mwijima.