Abasirikare ba S.Sudan bambariye urugamba nabo biteguye kwinjira muri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko na yo igiye kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare 750 bazaba bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu irimo uwa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

Byatangajwe na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir nkuko byemejwe na Radio Miraya isanzwe ari iy’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu (Sudani y’Epfo).

Izindi Nkuru

Perezida Salva Kiir yavuze ko iyi batayo izoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati “Sudani y’Epfo yemeye gutanga batayo y’abasirikare 750 mu ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Aba basirikare bazoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu barasirazuba bwaho.”

Aba basirikare ba Sudan y’Epfo, bazaba basanzeyo aba Kenya barenga 900 bamaze kugera i Goma mu kwezi gushize ndetse n’abandi 1 000 ba Uganda na bo boherejwe muri DRC mu butumwa bwa EAC n’abandi b’u Burundi bamazeyo igihe.

Kohereza abasirikare bo mu Bihugu bya EAC, biri mu myanzuro yafatiwe mu nama zagiye zibera i Nairobi zabaga zigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ikibazo cyongeye gukaza umurego ubwo umutwe wa M23 wubugara imirwano ndetse ukaba umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi iherutse gusabwa gukomeza kuganira n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri iki Gihugu, mu gihe ubutegetsi bwacyo bwamaze gufata umutwe wa M23 nk’uw’iterabwoba ndetse bukaba buvuga ko butazaganira na wo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru