• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba

radiotv10by radiotv10
13/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, ziri mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa Jenoside muri DRCongo, aho ibi bikorwa byakomereje ku mpunzi z’i Mahama.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe zazindukiraga mu myigaragambyo yo kwamagana ubu bwicanyi.

Ibikorwa byo kwamagana iyicwa ry’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama zaramukiye mu myigaragambyo.

Mu butumwa bwatanzwe n’izi mpunzi, mu majwi aranguruye, zagize ziti “Twamaganye ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa imiryango yacu y’Abatutsi yasigaye muri Congo.”

Bakomeza bagaragaza icyo bifuza, bati “Turashaka amahoro no gutaha.”

Kimwe n’impunzi z’i Kigeme, iz’i Mahama na zo zari zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bugenewe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri gukorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni ibyapa na byo byanditseho ubutumwa bw’ibyo bifuza, nk’aho bagira bati “Twamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi ikozwe na Leta (FARDC) ifatanyije n’imitwe FDLR, NYATURA, PORECO, APCLS na Mai-Mai.”

Ahandi hagira hati “Turambiwe kuba Impunzi, birahagije kuva mu nkambi z’impunzi mu gihe kirenga imyaka 26.”

Ibikorwa by’iyi myigaragambyo byateguwe n’impunzi z’Abanyekongo baba mu Rwanda, bizanakomereza mu zindi nkambi zabo zirimo n’iy’i Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − one =

Previous Post

Hagaragajwe akayabo k’amamiliyari yafasha gushyira mu bikorwa ibyemerejwe i Nairobi

Next Post

Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.