Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hafashwe icyemezo mu rubanza ruvugwamo miliyari 5Frw rw’abakozi ba RBC

radiotv10by radiotv10
14/12/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga isoko rya miliyari 5 Frw mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barekurwa by’agateganyo.

Abaregwa muri uru rubanza, ni uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Kamanzi James ndetse n’abakozi batatu b’iki Kigo basanzwe bari no mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ari bo; Kayiranga Leoncie, Ndayambaje Jean Pierre na Ndayisenga Fidele.

Undi watawe muri yombi, ni uwari umukozi w’iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Karongi, Rwema Fidele ari na we ukurikiranyweho guhabwa isoko ry’ariya mafaranga.

Aba batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 16 Ugushyingo 2022, bari bafungiye muri za sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo iya Rwezamenyo, iya Kicukiro ndetse n’iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyo kugira akagambane mu gufata icyemezo hashingiwe ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 08 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro impamvu zikomeye zituma busaba ko abaregwa bakurikiranwa bafunze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ririya soko ry’amafaranga asaga miliyari 5 Frw ryahawe Rwema Fidele kandi byari bizwi ko ari umukozi wa RBC.

Bwavuze ko kuba aba bakozi bari basanzwe bakorana n’uyu wahawe isoko, bigaragaza ko bakoze ibyaha bishingiye ku gutanga isoko hashingiwe ku kimenyane bityo ko hari impamvu zikomeye zituma hakwemezwa ko bakoze ibi byaha, bakaba bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, rwemeza ko bamwe mu baregwa muri uru rubanza barekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zihari zituma bakurikiranwa bafunze.

Umucamanza kandi yemeje ko Rwema Fidele we akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo guhabwa isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yemeye gupiganirwa ririya soko ry’arenga Miliyari 5 Frw kandi abizi ko ari umukozi w’ikigo cyari cyatanze iryo soko.

Urukiko rwagarutse ku byatangarijwe mu rubanza, yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwasobanuye ko sosiyete y’ubucuruzi ya Rwema yahawe isoko ry’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 7 =

Previous Post

Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata

Next Post

Hagaragaye amashusho y’ubugome ndengakamere FARDC iri gukorera Abanyekongo b’Abatutsi

Related Posts

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

by radiotv10
11/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, arugaragariza ko...

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

by radiotv10
11/08/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) CDS, General MK Mubarakh, has called on the country’s youth to take ownership of Africa’s...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

by radiotv10
11/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
11/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

E-Sports in Rwanda: Can gaming be a real career?

by radiotv10
11/08/2025
0

In Rwanda and across Africa, digital entertainment is undergoing a quiet revolution. At the center of this change is the...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye amashusho y’ubugome ndengakamere FARDC iri gukorera Abanyekongo b’Abatutsi

Hagaragaye amashusho y’ubugome ndengakamere FARDC iri gukorera Abanyekongo b’Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.