Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK

radiotv10by radiotv10
19/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatangajwe icyemezo giha umugisha gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bazava UK
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza, rwemeje ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira, yanyuze mu nzira ziboneye kandi yubahirije amategeko.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, n’Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza nyuma yo gusuzuma ikirego cy’abari barugejejeho bavuga ko iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda idakurikije amategeko.

Impuguke ndetse na bamwe mu bagomba koherezwa mu Rwanda, bari biyambaje uru Rukiko, bavuga ko ibyakozwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, bitanyuze mu mucyo ndetse ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Uruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza yakunze kuvuga ko aya masezerano anyuze mu mucyo, rwagaragarije uru Rukiko ko ibyakozwe hagati ya UK n’u Bwongereza nta tegeko na rimwe byanyuranyije.

Ni na ko byemejwe n’Uru Rukiko Rukuru rw’i London, rwavuze ko iyi gahunda hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, yakozwe hubahirijwe amategeko n’ihame ry’uburenganzira bwa muntu, bityo ko iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturuka mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda, yagombaga gufata ikirere mu ijoro ryo ku ya 14 Kamena 2022, yahagaritse urugendo mu buryo butunguranye ku munota wa nyuma.

Iri hagarikwa ry’urugendo rw’indege, ryaturutse ku kuba umwe mu bimukira bagombaga kuzanwa, yari yitabaje Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights] arugaragariza ko afite impungenge ku burenganzira bwe ubwo azaba yageze mu Rwanda.

Ibi byatumye Uru rukiko ruba rufashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kohereza aba bimukira kugira ngo rubanze rubisuzume.

Guverinoma y’u Bwongereza, yahise itangaza ko ntakizakoma mu nkokora iyi gahunda ndetse ko hahise hatangira ibikorwa byo gutegura indi ndege izazana abimukira ba mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Bamporiki nyuma yo gukatirwa imyaka 4 bwa mbere yagize icyo abwira Urukiko yajuririye

Next Post

Ikirego cy’uwakubise mugenzi we inkoni mu nda bikamuviramo gupfa cyazamuwe

Related Posts

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

by radiotv10
10/12/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the Government of the Democratic Republic of Congo, has confirmed that it has taken control...

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

by radiotv10
10/12/2025
0

Mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD haravugwamo gucikamo ibice kw’abakomeyemo, bitewe no kutumvikana ku guhitamo umukandida uzarihagararira mu...

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirego cy’uwakubise mugenzi we inkoni mu nda bikamuviramo gupfa cyazamuwe

Ikirego cy’uwakubise mugenzi we inkoni mu nda bikamuviramo gupfa cyazamuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.