Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko Uganda izakorana n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ibibazo bihari birangire.

General Muhoozi wanigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Mutarama 2023, ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ibi bibazo byongeye gufata intera ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, byatumye Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihuriza hamwe imbaraga, byiyemeza kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.

General Muhoozi yavuze ko ingabo za Uganda ziri mu zamaze kugera muri Congo muri ubu butumwa buri gukorwa n’itsinda rya EACRF (East African Community Force in Eastern DRC), zitajyanywe no kurwana na M23.

Yavuze ko abasirikare ba UPDF bari muri ubu butumwa bazakorana n’izindi ngabo zo mu karere mu kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo biri muri Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “UPDF izakora inshingano zayo zo kurinda abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gutuma imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda ikomeza gukorwa.”

Gen Muhoozi wagize uruhare runini mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, yakomeje avuga ko Igihugu cye kizanakomeza gukorana n’u Rwanda na DRC mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana n’abavandimwe bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu gutuma amahoro agaruka mu bice byugarijwe. Amahoro asagambe muri Afurika y’Iburasirazuba yunze ubumwe.”

Gen Muhoozi Kainerugaba mu bihe byatambutse ari mu bakunze kugaragaza ko ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigomba guhagarara.

Uyu musirikare ufite ijambo muri Uganda, yanavuze ko umutwe wa M23 ufite ibyo urwanira kandi byumvikana, bityo ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikwiye kubatega amatwi ukubahiriza ibyo uyisaba.

U Rwanda rwegetsweho ibi bibazo na Guverinoma ya Congo, rwakunze kuvuga kenshi ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abavandimwe babo.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwemera kwikorezwa imitwaro y’ingaruka z’imbaraga nke z’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwananiwe gucyemura ibibazo by’Igihugu cyayo, kuko na rwo rufite imitwaro rugomba guhangana na yo.

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwo bwakomeje iturufu yabwo yo gukomeza gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, bugamije kuyobya uburari ku muzi w’ikibazo nyirizina kiri muri iki Gihugu, gishinze imizi ku mutwe wa FDLR ubu uri gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru