Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umubyinnyikazi w’ikirangirire yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu mukino wa Arsenal bafata ifoto

radiotv10by radiotv10
05/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umubyinnyikazi w’ikirangirire yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu mukino wa Arsenal bafata ifoto
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina mu kubyina, akaba asanzwe aba mu Bwongereza, yahuriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Johnston Busingye mu mukino wa Arsenal, avuga ko na we ari ambasaderi w’u Rwanda ariko atari uwo mu biro.

Ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Sherrie Silver mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, nyuma y’amasaha macye ikipe ya Arsenal ikinnye na Newcastle muri Shampiyona yo mu Bwongereza, warangiye amakipe yombi anganya.

Iyi foto bigaragara ko yafatiwe muri stade yabereyemo uyu mukino warebwe imbonankubone na Sherrie Silver ndetse na Ambasaderi Johnston Busingye.

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Sherrie Silver yagize ati “Yemwe bantu, uyu ni Ambasaderi wa nyawe w’u Rwanda muri UK, njyewe nkaba ambasaderi wa street (umuhanda).”

Ubu butumwa bwa Sherrie Silver kandi bwatanzweho ibitekerezo n’abo mu ngeri zitandukanye barimo n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete.

Amb Gatete yagize ati “Urakoze Sherrie kuba Ambasaderi mwiza w’u Rwanda. Ibikorwa byawe birivugira. Kumereza aho.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − five =

Previous Post

Ukurikiranyweho kwica mushiki we akamuhamba mu ibanga yavuze icyashenguye benshi

Next Post

Ukuri kuri video ikojeje isoni ya Moses Turahirwa yakwishyiriye hanze

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri kuri video ikojeje isoni ya Moses Turahirwa yakwishyiriye hanze

Ukuri kuri video ikojeje isoni ya Moses Turahirwa yakwishyiriye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.