Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba

radiotv10by radiotv10
09/01/2023
in MU RWANDA
1
Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba
Share on FacebookShare on Twitter

Muri iki gitondo i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ yari itwaye abanyeshuri ibajyanye ku ishuri, yataye umuhanda igakonkoboka ikaruhukira mu ishyamba, bikekwa ko byatewe no gucika feri.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, ubwo iyi modoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya Path to Success mu Mujyi wa Kigali yari igeze i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru y’ibanze yatangajwe, avuga ko iyi modoka ishobora kuba yari yacitse feri, igata umuhanda, ikaruhukira mu ishyamba.

Abaturage bari muri aka gace kabereyemo impanuka ndetse n’inzego z’ubutabazi zirimo polisi n’iz’Ubuzima, bihutiye kuhagera, bahita batangira guha ubutabazi abana bari bakomereste.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangaje ko iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye ahubwo ko yakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi wari utwaye iyi modoka.

SSP Irere René yavuze ko aba bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’igihe gito Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena igarutse ku kibazo cy’impanuka za hato na hato zikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe.

Bamwe mu Basenateri banagarutse kuri izi modoka zitwara abanyeshuri ziba zishaje, bakibaza uburyo imodoka ziba zakuwe mu muhanda zitemerewe gutwara abagenzi ari zo zijya gutwara abana b’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Iyi modoka yacitse feri iruhukira mu ishyamba

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    3 years ago

    Controle technique ntacyo ibabwiye? Nyabuneka gutwara abanyeshuri no gutwara imifuka cg amabuye biratandukanye. Imodoka zitwara abanyeshuri zigire controle za buri gihembwe cg buri kwezi, na buri cyumweru byashoboka, ababyeyi bakynfanira transportors campany.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Abasore bagaragaje indi mpamvu nshya ituma ibyo gushaka abagore bibatera ikirungurira

Next Post

Habaye impinduka mu isura y’amapeti ya RDF n’aho yambarwa

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye impinduka mu isura y’amapeti ya RDF n’aho yambarwa

Habaye impinduka mu isura y’amapeti ya RDF n’aho yambarwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.