Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden kuva yatorerwa kuyobora iki Gihugu, yasuye umupaka ugihuza na Mexico wubatsweho urukuta rurerure rwo gukumira abimukira rwubatswe ku butegetsi bwa Donald Trump.
Perezida Joe Biden wasuye uyu mupaka ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, yagaragaye arindiwe umutekano bikomeye n’abarinzi b’uyu mupaka usanzwe warubatsweho urukuta rugabanya Mexico na USA.
Ubwo Biden yasuraga uru rukuta rurerure rwubatswe ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye, yagiye asobanurirwa imikorere y’ibikorwa byo gucungira umutekano uyu mupaka.
Biden ari kumwe n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu, Alejandro Mayorkas, banasuye ikiraro cya America gihuza iki Gihugu na Mexico, bareba ibikoresho byifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge.
Abasesenguzi mu bya politiki, bavuga ko kuba Joe Biden yasuye uru rukuta, ari ikimenyetso cy’uko na we ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abimukira, bikaba bimwe mu maturufu ashobora kumufasha kwegukana manda ya kabiri.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize kandi, Joe Biden yatangaje ko ubutegetsi bwe bwifuza gukaza uburyo bwo gukumira abimukira binjira muri Leta Zunze Ubumwe za America byumwihariko abanyura ku mipaka ihuza iki Gihugu na Cuba, Haiti na Nicaragua.
Gusa Greg Abbott, akaba Guverineri wa Texas akaba n’Umu-Republican, we ashinja Biden kunanirwa gushyira imbaraga mu mategeko yo gukumira abimukira.
Uyu Guverineri ushobora no kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, mu nyandiko yandikiye Perezida Biden, yagize ati “Wahonyoye inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga zo kurinda kwinjirirwa kwa America.”
RADIOTV10