Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse

radiotv10by radiotv10
16/02/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umujenerali wa FARDC uvugwaho ikosa rikomeye yafatiwe icyemezo kihuse
Share on FacebookShare on Twitter

Umujenerali wa FARDC wari uyoboye urugamba rwo guhashya umutwe wa M23, yahagaritswe igitaraganya kubera ikosa rikomeye avugwaho gukora ryabaye nyirabayazana y’urupfu rw’abakomando 220 ba FARDC.

Uyu Mujenerali wahagaritswe, ni Gen Chico Tshitambwe, wari ushinzwe kuyobora ibikorwa by’urugamba mu burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahakomeje kubera imirwano ihanganishije FARDC na M23.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) bwafashe icyemezo cyo guhagarika uyu Mujenerali muri ibi bikorwa yari ayoboye, kubera amakosa aremereye yatumye abakomando ba FARDC 220 babura ubuzima.

Bivugwa ko ari igikorwa cya gisirikare cy’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 bivugwa ko yari itwawe n’umwe mu barwanyi b’Abacancuro bari gufasha FARDC, yasutse ibisasu biremereye ku basirikare ba FARDC ikabivugana.

Bivugwa ko nyuma y’ihagarikwa rya Gen Chico Tshitambwe, hahise hashyirwaho ugomba kumusimbura muri ibi bikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo, aho hashyizweho General Franck Tumba wari ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Izi mpinduka ku ruhande rwa FARDC zibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yongeye kubura mu nkengero z’umujyi wa Kitshanga umaze iminsi ufashwe na M23.

Iyi mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagaragayemo abacancuro b’Abarusiya bari gufasha FARDC, aho bivugwa ko ari bo bari batwaye ibimodoka bya karundura by’intambara [ibifaru] byabanje kumisha ibisasu kuri M23 kugira ngo bacire inzira abasirikare ba Leta n’abarwanyi b’imitwe ifasha FARDC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 8 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje igisobanuro cy’ibyakozwe na FARDC byatumye irasana na RDF

Next Post

Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda
FOOTBALL

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

Mu Rwanda hafashwe ikindi cyemezo kitezweho guca intege umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.