Kugeza magingo aya Tour de France 2021 imaze gukinwa uduce 18, Tadej Pogacar umunya-Slovania ukinira ikipe ya Union Arabes Emirates niwe wambaye umwenda w’umuhondo akaba yizigamye 5’45” ndetse akaba ariwe uheruka gutwara uduce tubiri yaba aka 17 na 18.
Mu gihe iri siganwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 108, abafana ku mihanda baba bashyushye banafite morale kuko iri ariryo siganwa riruta ayandi ku isi mu mukino w’amagare (Cycling).
Muri iyi nkuru tugiye kureba amafoto agaragaza ibyishimo d’udukoryo tw’abafana bakurikiye Tour de France 2021 imhanda yose bamaze gucamo.
Tour de France 2021 yatangiye ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2021 ikaba izasozwa kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021. Tadje Pogacar wambaye umwenda w’umuhondo niwe wanatwaye isiganwa rya 2020.
Dukurikire amafoto y’abafana ba Tour de France 2021:
Umukinnyi wa UAE aha umufana icupa ry’urwibutso
Umukinnyi wa Jumbo-Visma asinya ku mwambaro w’umwana wambaye umwambaro w’ikipe
Abafana ba MOVISTAR bashyigikira umukinnyi wayo
Imiryango inshuti n’abavandimwe bakurikiye isiganwa