Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Museveni yongeye gushimagiza u Burusiya kubera kajugujugu ya Gisirikare idasanzwe

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Museveni yongeye gushimagiza u Burusiya kubera kajugujugu ya Gisirikare idasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yongeye gushimira u Burusiya ku bw’indege ya kajugujugu ya gisirikare y’Abarusiya, yateranyirijwe ikanavugurirwa muri Uganda, avuga ko ari ikindi kimenyetso gishimangira imikoranire myiza y’u Burusiya na Afurika.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, ubwo yajyaga kwihera ijisho iyi ndege ndetse no kuyimurikirwa.

Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-24 isanzwe itunganywa n’u Burusiya, ikaba yaravugururiwe ahitwa Nakasongola muri Uganda.

Bivugwa ko iyi ndege ari iyo ya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikaba yaravuguruwe n’ikigo cya Pro Heli Plant International Services Limited.

Nyuma yuko Museveni avuye kwihera ijisho iyi kajugujugu ya gisirikare, yongeye gushima u Burusiya ku bwo kuba bukomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto y’iyi ndege, Museveni yagize ati “Nishimiye gutaha Kajugujugu ya MI-24 yavugururiwe i Nakasongola. Uru ni urundi rugero rwiza rw’umubano mwiza w’u Burusiya, ushingiye ku nyungu zihuriwe na Afurika n’u Burusiya.”

Museveni yakomeje agira ati “Ndashimira Guverinoma y’u Burusiya kuba itaratengushye imikoranire yacu ahubwo igakomeza kudutera ingabo mu bitugu.”

Perezida Museveni wakunze kugaragaza ko adashobora kugendera mu kigare ngo Igihugu cye kijundike u Burusiya nkuko hari Ibihugu byinshi byagiteye umugongo, yavuze ko iki Gihugu ari cyo cyabaye hafi Umugabane wa Afurika ubwo wari mu rugamba rwo kwigobotora ibibazo wamazemo igihe birimo ubukoloni.

Museveni kandi yigeze kuvuga ko imikoranire y’Igisirikare cye cya Uganda n’icy’u Burusiya, yatangiye mu 1986 ubwo yoherezaga umunyapolitiki Eriya Kategaya kugura indege yo mu bwoko bwa MI 17 mu yahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Ubwo Museveni yarebaga uko iyi ndege iguruka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 3 =

Previous Post

Itorero rishyigikiye ubutinganyi ishami ryaryo mu Rwanda ryaritunguye riribwiza ukuri

Next Post

Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda
MU RWANDA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Umuhanzi nyarwanda wari wahuye n’isanganya ubu aramwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.