Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare igaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro kuko iki gihugu gikoresha amafaranga mesnhi, gitumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kandi kigakoresha idorali rya Amerika. Ibitangazwa na BNR byumvikanamo ko iri faranga ry’amahanga rizakomeza kugira ijambo.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku rugero rwa 4.6% bagereranyije n’urugero ryariho mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iyi Banki itangaza ko ibi byatewe n’uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byarushijeho guhenda; kubera ko babigura mu madorali ya amerika, na yo yarushijeho guhenda ku isoko ry’ivunjisha.

Ibi bituma amafaranga u Rwanda rwabitanzeho yiyongeraho ku rugero rwa 27.6%, ariko ayo rukura mu byo bohereje mu mahanga yiyongereye ku rugero rwa 17.4%. Ibi bituma icyuho mu bucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kizamuka ku rugero rwa 35.2%.

Mu rwego rwo kwigobotora idorali rya Amerika n’ingaruka rigira ku mibereho y’abaturage, Ibihugu 30 birimo 6 byo muri Afurika byiyemeje kuyoboka umuryango w’ubukungu witwa BRICS wakozwe n’Ibihugu bya Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Ndetse ibyo bihugu; birimo na Zimbabwe; ngo byiteguye gukoresha ifaranga ry’uwo muryango mu bucuruzi mpuzamahanga.

 

Aho u Rwanda ruhagaze

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko nabo izi nkuru zo kuba hari Ibihugu bishaka kwigobotora idolari bazibona mu binyamakuru.

Ati “Ariko kugira ngo Igihugu gifate umwanzuro wo guhindura ifaranga gikoresha muri ubwo bucuruzi bisaba ko kibanza no kureba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana. Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bose baracyakoresha idorali.”

Agaruka kuri iriya nzira iri gufatw ana biriya Bihugu, Saraya yakomeej agira ati “Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga. Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibiguhu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo. Ariko haracyari urugendo rurerure. Bityo rero navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”

Umusesenguzi Alexis Nizeyimana avuga ko kiriya cyifuzo cy’uriya muryango wa BRICS, kitahita gishyirwa mu bikorwa.

Ati “Ntabwo barakora ku buryo bagira ifaranga ryabo. Iyo banki ya bo, umutungo ifite baracyawubara mu madorali, urumva rero bagize ifaranga ryabo, yaba ari andi mahitamo.”

Akomeza agaragaza ingamba zafatwa mu kwigobotora umutwaro w’idolari rigenda ritesha agaciro ifaranga ry’Igihugu, akavuga ko hari ibishobora gukorwa.

Ati “Erega kwigobotora idorali si ukuvuga ngo ntiturikoreshe, ahubwo ni ukuvuga ngo igihe ritanyungukira, mfite andi mahitamo. Ushobora gukenera guhaha ibyo muri Amerika, ariko niba ukeneye ibyo mu Bushinwa, kuki umuntu avunjisha amafaranga ye mu madorali kandi u Bushinwa na bwo bufite ifaranga? Ukagura idorali riguhenze, ugurisha ibicuruzwa na we arashaka inyungu; bikarangira utanze inyungu z’umurengera.”

Nubwo idorali rya Amerika rikomeje gukandagira ifaranga ry’u Rwanda mu bucuruzi mpuzamahanga, bigatuma imibereho y’Abaturarwanda irushaho guhenda; Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ifite ubwizigamire bw’amadorali ashobora gutumiza ibicuruzwa mu gihe cy’amezi ane.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Nyagatare: Urubyiruko rwagaragaje icyarufasha kutishora mu ngeso mbi

Next Post

DRCongo: Mu buryo budasanzwe hafashwe icyemezo ku mitegekere ya gisirikare ivugwaho kuzambya ibintu

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago
FOOTBALL

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Mu buryo budasanzwe hafashwe icyemezo ku mitegekere ya gisirikare ivugwaho kuzambya ibintu

DRCongo: Mu buryo budasanzwe hafashwe icyemezo ku mitegekere ya gisirikare ivugwaho kuzambya ibintu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.