Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo cy’ukuri guhagije cya Perezida Ruto kuri Tshisekedi wagaye Ingabo za EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasubije mugenzi we Felix Tshisekedi wakunze kugaya umusaruro w’ingabo za EAC ziri mu butumwa muri DRC, avuga ko kuva zagerayo, mu mezi 6, zakoze ibyananiranye mu myaka 30, kandi ko zagiye mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Perezida William Ruto yabitangaje mu kiganiro yagiranye na France 24, aho Umunyamakuru, yamubajije icyo avuga ku ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi akaba yarakunze kuzinenga ko ntacyo zakoze kuri M23.

Perezida William Ruto avuga ko nubwo Tshisekedi yanenze umusaruro w’izi ngabo za EAC, ariko ibikorwa n’akarere, byose bikorwa mu nyungu z’Abanyekongo bose.

Ati “Ntidushobora gutererana Abanyekongo. Ikibazo cya DRC, ni cyo cyacu. Abaturage ba DRC bakwiye ibyiza birenze ibyo bafite, bakwiye kubaho mu mahoro.”

Ruto avuga ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka ikabakaba 30, kandi ko akarere kadashobora gukomeza kubitera umugongo.

Ati “Ni yo mpamvu akarere kafashe icyemezo kandi tunatanga ubushobozi bwacu nk’Ibihugu […] ni akarere kacu kandi nagira ngo nkumenyeshe ko turi aba mbere, Kenya yabaye iya mbere muri ibi bikorwa mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.”

Yavuze ko ubwo Ingabo za Kenya zagera muri DRC, mu kwezi k’Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wari uri mu bilometero birindwi hafi y’umujyi wa Goma.

Ati “Ariko ndakumenyesha ko habayeho guhagarika imirwano mu mezi atatu yakurikiyeho. M23 ntikiri hafi ya Goma. M23 yasubiye inyuma kandi yanagiye itera intambwe mu myanzuro yagiye ifatwa.”

Yahise anagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’indi myanzuro iherutse gufatwa, aho Ibihugu birimo Kenya, Uganda, DRC, u Rwanda n’u Burundi biherutse kujya gusura aho M23 izajyanwa.

Ati “Hari intambwe ikomeye yatewe mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC. Yego hari ibitaratungana kuko iki ntabwo ari ikibazo cy’umwaka umwe, iki ni ikibazo cy’imyaka 30.”

Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bw’ingabo za EAC, mu mezi atandatu, hakozwe ibyananiranye mu myaka 30, kandi hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zatanzweho amafaranga atagira ingano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Umunyarwanda yakoze ibyashobora bacye mu irushanwa rya Muzika rikomeye muri Afurika

Next Post

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Related Posts

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

by radiotv10
04/08/2025
0

The Embassy of the United States of America in Burundi has announced that the country has temporarily suspended visas for...

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

by radiotv10
04/08/2025
0

Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, byatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’agateganyo viza ku Barundi...

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubwato bwarimo abimukira b’Abanya-Ethiopia 154 bwarohamye muri Yemen, abagera kuri 68 baboneka bapfuye, mu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero....

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

by radiotv10
04/08/2025
0

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko...

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda kandi arufasha nko mu rugo ha...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye
FOOTBALL

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

by radiotv10
04/08/2025
0

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

04/08/2025
How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

04/08/2025
Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

04/08/2025
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

04/08/2025
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.