Thursday, August 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda

radiotv10by radiotv10
14/07/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abapolisi 500 barimo abakabakaba 100 b’abakobwa bambariye kuza gukaza umutekano w’Abaturarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisititi w’Umutekano, Alfred Gasana yibukije abanyeshuri 501 barimo ab’igitsinagore 96 basoje amahugurwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari, ko nubwo hari ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, ariko Abaturarwanda n’ibyabo bakeneye umutekano, kandi ari cyo bagiye gukora.

Ni mu muhango wo kwinjiza aba banyeshuri basoje amasomo abagira Abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, wabereye i Rwamagana ku cyicaro cy’iri shuri rya Polisi.

Aba bofisiye bahawe ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bize amasomo anyuranye arimo; kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya Polisi, ubumenyi mu bya gisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, ndetse n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye aba banyeshuri ko bitezweho byinshi mu gucungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.

Yavuze ko basoje amasomo yabo mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo birimo ihungabana ry’ubukungu ndetse n’imihindagukire y’ikirere, ariko ko mu guhangana na byo, Abaturarwanda bakeneye gucungirwa umutekano.

Yagize ati “Nubwo ibyo bibazo byose byugarije iyi si, abayituye twese dukeneye kubaho mu bwisanzure, buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho.”

Minisitiri w’Umutekano kandi yavuze ko hakwiye kubaho imikoranire y’inzego ndetse n’aba bapolisi bakazasurushaho gukorana ndetse n’abaturage ubu bakomeje kumenya ko bagomba kugira uruhare mu mutekano wabo.

Icyakora Abapolisi na bo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye ndetse no gukorera mu mucyo bityo bakanakomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda.

Ati “Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Yakomeje agira ati “Umusingi w’ibi byose rero ni imyitwarire myiza igomba guhora iranga Abapolisi, imikoranire myiza n’abaturage, ndetse n’izindi nzego za leta, turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Minisitiri Gasana ubwo yageraga ahabereye uyu muhango
Aba basoje amasomo bakoze akarasisi kanogeye ijisho

Minisitiri yabaye ipeti rya AIP
Barahiriye inshingano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 14 =

Previous Post

Kenya: Abantu 13 bari mu myigaragambyo bayiburiyemo ubuzima barimo abapfuye urupfu rubabaje

Next Post

Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora

Related Posts

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr. Ron Adam, who was the first Ambassador of Israel to Rwanda, said that he once again enjoyed wonderful moments...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

by radiotv10
20/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, kimaze iminsi gikurikiranwa, ndetse ko mu mezi 12...

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

by radiotv10
20/08/2025
0

The Ministry of Education has announced that results of the National Examinations for students who completed secondary school in the...

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

by radiotv10
20/08/2025
0

Dr Ron Adam wabaye Ambasaderi wa mbere w’Igihugu cya Israel mu Rwanda, yavuze ko yongeye kugirira ibihe byiza muri iki...

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

by radiotv10
20/08/2025
0

Rwanda National Police has said that the issue of violence committed by foreigners living in Rwanda has been under monitoring,...

IZIHERUKA

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira
MU RWANDA

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

by radiotv10
20/08/2025
0

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

20/08/2025
Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

20/08/2025
Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

Uwari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yita iwabo ha kabiri yagaragaje uburyo ahishimira

20/08/2025
Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

Eng.-Rwanda deported 64 foreign youths over violence

20/08/2025
Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

Menya amasomo abanyeshuri batsinzwe kurusha ayandi mu bizamini bya Leta

20/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora

Ibiteye amatsiko ku Mujepe Lt.Col Bagwaneza warwanye urugamba rwo Kwibohora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Former Israeli Ambassador to Rwanda shares his delight at calling it his second home

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku rugomo rukorwa n’urubyiruko rw’abanyamahanga rwavuzweho kenshi

Eng.-Rwanda to announce high school graduates’ results before the academic year for the first time

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.