Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima

radiotv10by radiotv10
17/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
IFOTO: Perezida wa Hungary ugeze bwa mbere muri Afurika yahawe impano ikora ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Hungary, Katalin Novák uri mu Rwanda mu ruzinduko rwa mbere agiriye ku Mugabane wa Afurika, yanakiriwe na Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, wamuhaye impano y’ishusho ya Bikiramariya Nyina wa Jambo waboneye i Kibeho.

Perezida Katalin Novák kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, banagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Hungary, yavuze ko ari ubwa mbere agendereye Umugabane wa Afurika kuva yayobora iki Gihugu, kandi ko yahisemo gutangirira ku Rwanda kugira ngo aze kwirebera uko iki Gihugu cyiyubatse kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu kikaba ari Igihugu gitemba amahoro n’umutekano.

Kuri iki Cyumweru kandi, Katalin Novák yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, anamuha impano.

Ubutumwa dukesha ibiro bya Arikidiyoseze ya Kigali, buherekejwe n’ifoto, bugira buti “Arkiyepiskopi wa Kigali yageneye impano ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo Perezida w’Igihugu cya Hongiriya wamusuye.”

Perezida wa Hungary, Katalin Novák na we yagaragaje ko yishimiye kuba yahuye na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, baganiriye ku “gukomeza guteza imbere amahoro ndetse n’indangagaciro z’umuryango no gukomeza kurinda amahame y’ubukirisitu.”

Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda na we yavuze ko yishimiye gusurwa na Madamu Katalin Novák. Ati “Nashimye Politiki ya Hongrie mu guteza imbere indangagaciro z’umuryango. Ni bwo buryo bwonyine bwatanga icyizere cy’ejo hazaza h’Isi yacu.”

 

Karidinali Kambanda yakiriye Perezida wa Hungary

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku gukomeza kubungabunga amahoro
Yamuhaye impano
Yamuhaye impano ikora ku mutima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + twelve =

Previous Post

Muhanga: Urujijo ku musore basanze yapfuye nyuma yo kuva mu birori

Next Post

Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

Related Posts

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

IZIHERUKA

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo
IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

Harakekwa icyatumye umuhanzi Nyarwanda ajyanwa kwa muganga igitaragaranya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.