Kuva tariki ya 5-20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena hazabera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri Volleyball mu cyiciro cy’abagabo n’abagore, imikino izaba ibera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere. Abafana bubahirije amabwiriza yo kwipimisha COVID-19 bazinjira.
Minisiteri ya siporo mu Rwanda (MINISPORTS) ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bashyizeho amabwiriza ndetse n’ibiciro ku bashaka kuzitabira imikino izabera muri Kigali Arena.
Abafana basabwe kwipimisha COVID-19 (Rapid Test) ndetse no kugaragaza igisubizo cy’ukobatanduye, igisubizo kimara amasaha 48.
Kuba warakingiwe (nibura urukingo rwa mbere) rwo kwirinda COVID-19.
Ku bantu batari bahabwa urukingo na rumwe, bateganyirijwe gukingirwa, igikorwa kizajya kibera kuri sitade Amahoro, gahunda izatangira gukorwa tariki 21 Kanama 2021 saa tatu z’igitondo (09:00’ AM).
Kwipimisha COVID-19 bizajya bikorerwa kuri sitade Amahoro i Remera ndetse no ku bitaro byigenga bibifitiye uburenganzira.
Mu gihe cy’irushanwa nyirizina, itike yo m myanya y’icyubahiro izaba igura ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW) mu gihe munsi yaho hazaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW) naho imyanya yo hejuru izaba bizaba bisaba ibihumbi bitanu (5000 FRW).