Umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Police

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports yatawe muri YOMBI na Police y’u Rwanda nyuma y’ibirori byo kwitegura umwana biherutse gukorerwa umukunzi we Miss Muyango Claudine.

Kuri uyu wa kabiri ku mbuga nkoranyambaga hari amwe mu mashusho aguca ibintu, Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’inkumi izi kwifotoza muri Miss Rwanda 2019 na Kimenyi Yves bakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo, ibirori benshi bazi nka ‘Baby shower’.

Izindi Nkuru

Umunyezamu Kimenyi Yves yatawe muri yombi - Kigali Today

Ibirori byo kwitegura umwana wabo nibyo byabaye inzanizo yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ni ibirori bigoye kumenya igihe cyangwa aho byabereye, icyakora amashusho yabyo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2021.

RadioTV10 Rwanda yamenye ko umunyezamu Kimenyi Yves ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwitabira ibi birori bakica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 cyugarije isi ndetse n’u Rwanda.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Kimenyi Yves yagaragaje amarangamutima afitiye umukunzi we Uwase Muyango amwita 'umugore we' – YEGOB

Amafoto yagiye aranga urukundo rwa Kimenyi Yves na Claudine Muyango

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe /Radiotv10rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru