Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyakurikiye ifatwa ry’uregwa kwica ababyeyi b’uwabaye Minisitiri mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hafashwe ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne bishwe mu 1994, hanafashwe mushiki w’uyu mugabo, ukekwaho ibyaha bifitanye isano no kumukingira ikibaba.

Uwabanje gufatwa ni Nsabimana Ildephonse uzwi nka Ntabarimfasha, wari waratorotse nyuma yo gushinjwa mu Nkiko Gacaca ariko akaza kugaruka mu Rwanda muri Mutarama 2023, ari na bwo yahise atabwa muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uyu mugabo, rwamushyikirije Ubushinjacyaha, na bwo bumuregera Urukiko, ndetse ubu akaba yaratangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubucamanza.

Aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne, ari bo Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine.

Nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Ildephonse, haje no gutabwa muri yombi mushiki we Nzitukuze Pascasie ukekwaho ibyaha bifitanye isano no gukingira ikibaba musaza we, akoresheje uburiganya dore ko yahoze ari umuyobozi mu nzego z’ibanze.

Nzitukuze Pacasie wayoboraga Akagari ka Mucinyiro ko mu Murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, hagati ya 2003 na 2017, akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura inyandiko, n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro mu buriganya.

Ni ibyaha bishingiye ku kuba yarakoresheje ububasha yari afite kugira ngo abone inyandiko y’umwanzuro w’Urukiko Gacaca, igaragaza ko musaza we ari umwere.

Nzitukuze Pacasie watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu cyumweru gishize tariki 22 Nyakanga 2023, yafatiwe mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba.

Ifatwa rye ryaturutse ku nyandiko zatanzwe n’abo mu muryango Nsabimana Ildephonse barimo n’uyu mushiki we Nzitukuze, igaragaza ko uyu mugabo ari umwere.

Iyi nyandiko yakemangwaga ku mwimerere wayo, yajyanywe muri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, yagaragaje ko iyi nyandiko atari umwimerere, ari na byo byatumye Nzitukuze afatwa.

Nzitukuze Pacasie ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza, rizatuma uru rwego rukora dosiye yo gushyikiriza Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 2 =

Previous Post

Rwabuze gica hagati y’amakipe abiri akomeye i Burayi kubera umukinnyi wifuzwamo akayabo gahanitse

Next Post

Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3

Nigeria: Cyera kabaye Guverinoma yemeye amahano yakozwe n'inzego z’umutekano nyuma y’imyaka 3

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.