Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingorofani yahindutse indege: Abakusanya ibishingwe batomboye Miliyari 1Frw

radiotv10by radiotv10
02/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ingorofani yahindutse indege: Abakusanya ibishingwe batomboye Miliyari 1Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore 11 basanzwe bakora akazi ko gukusanya ibishingwe bo muri Leta imwe yo mu majyepfo y’u Buhindi, bari mu byishimo by’igisagirane nyuma yo gutombora Miliyoni 1,2$ (arenga Miliyari 1,2 Frw).

Aba bagore bo muri Leta ya Kerala basanzwe batoragura imyanda y’ibikoresho bitabora mu mujyi wa Parappanangadi mu Karere ka Malappuram, mu kwezi gushize bashyize hamwe amafaranga bayagura itike ya tombora mu bizwi nka Lottery.

Bari basanzwe bakorera amafaranga y’Ama-Rupee 250, angana n’amafaranga 3 y’Amanyarwanda ku munsi.

Bavuga ko aya mafaranga ari macye cyane ugereranyije n’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi, dore ko hari n’igihe bayabura kuko abatanga imisanzu hari n’igihe batayitanga, ari na yo mpamvu biyemeje kugura itike muri iyi tombora izwi nka Lottery, aho bari baguze itike y’ama-Rupee 250.

Mu cyumweru gishize ni bwo basesekaweho n’inkuru nziza ko batomboye kariya kayabo, basabagirwa n’ibyishimo bidasanzwe.

Abagore babiri muri aba, batanze ama-rupee 25 bateranyije kuko umwe atari ayafite, akagurizwa na mugenzi we, mu gihe abandi icyenda bo batanze ama-rupee 25 kuri buri umwe.

Kuttimalu umwe muri bo, yagize ati “Twari twumvikanye ko nituramuka tugize icyo dutsindira, tuzagabana tukanganya, ntabwo twari twitezeye ko tuzatombora amafaranga menshi angana uku.”

Radha wagiye kugura iyi tike yabahesheje gutombora aka kayabo, yavuze ko bamenye ko batomboye aya mafaranga ubwo umwe muri bo yasabaga umugabo we ngo ajye kureba icyavuye muri iyi tombola. Ati “Ubu byari inshuro ya kane twari tuguze itike. None tugize amahirwe adasanzwe”

Aba bagore bavuga batazareka aka kazi nubwo gaciriritse ko gukusanya ibishingwe, kuko ari ko bakesha amafaranga yavuyemo aka kayabo batomboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − three =

Previous Post

‘Coup d’Etat’ itavugwaho rumwe muri Afurika ikomeje guhagurutsa abakomeye

Next Post

Kenya: Ibyabye ku Munyarwanda wari warashakanye n’umugore w’umugabo wagarutse nyuma y’imyaka 17 yarabuze

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
MU RWANDA

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Ibyabye ku Munyarwanda wari warashakanye n’umugore w’umugabo wagarutse nyuma y’imyaka 17 yarabuze

Kenya: Ibyabye ku Munyarwanda wari warashakanye n’umugore w’umugabo wagarutse nyuma y’imyaka 17 yarabuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.