Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire wanabaye inararibonye mu buyobozi bw’iki Gihugu, yitabye Imana ku myaka 89. Umwe mu nshuti ze za hafi, yavuze ko bari kumwe mu minsi micye ishize, baganira banasangira, ku buryo yatunguwe n’urupfu rwe.
Uyu mukambwe wayoboraga Côte d’Ivoire, witabiye Imana i Abidjan, yanabaye umuyobozi w’Ishyaka rya Parti démocratique de Côte d’Ivoire.
Ni umwe mu bamaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana, afite icyubahiro muri Côte d’Ivoire avuga rikumvikana muri Politiki y’iki Gihugu, aho byanavugwaga ko ashobora kuziyamamaza mu matora ataha.
Henri Konan Bédié wayoboye iki Gihugu hagati ya 1993-1999, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023.
Ubwo hatangazwaga iby’urupfu rwe mu gace ka Daoukro aho nyakwigendera yari yabanje kuvanwa, ahari hateraniye abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PDCI, umuhuzabikorwa waryo, Cyril Yobouet yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwe.
Yagize ati “Ntabwo mbyiyumvisha. Kuko hirya y’ejo hashize twari kumwe i Daoukro, twasangiye ifunguro rya mu gitondo, tunaganira, ntiyari ananiwe, yari afite imbaraga, twafashe amafoto. Twari twatangiye gutekereza uburyo bwo gutegura amatora hamwe na we, mu by’ukuri ni agahinda gakomeye.”
Innocent Kouamé Kouassi, umwe mu bakandida baziyamamaza mu matora, na we yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu munyapolitiki.
Na we ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, Innocent Kouamé Kouassi yagize ati “Ntabwo mbyumba, ni na yo mpamvu naje hano.”
Uyu munyapolitiki yihanganishije abarwanashyaka b’ishyaka rya nyakwigendera, no kuzaherekeza neza uyu munyapolitiki witabye Imana.
RADIOTV10