Imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’u Rwanda ya Basketball, yatsinze iya Uganda mu Gikombe cya Afurika cy’abagore, ihita yinjira muri 1/2 cy’irangiza, ivugirizwa impundu n’amashyi menshi muri BK Arena.
Ni mu mukino wa 1/4 cy’irangiza, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, muri BK Arena, warebwe n’Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
BK Arena na yo yari yakubise yuzuye abafana bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ndetse n’Abanya-Uganda bari baje gushyikiraikipe yabo.
Agace ka mbere k’uyu mukino, ikipe ya Uganda yitwaye neza kuko karangiye iri imbere ifite amanota 22 kuri 11 y’ikipe y’u Rwanda.
Mu gace ka kabiri, byahinduye isura kuko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yahinduye imikinire, nayo yitwara neza igabanya ikinyuranyo cy’amanota, bituma karangira n’ubundi Uganda iyoboye ku manota 28 kuri 27 y’u Rwanda.
Mu gace ka 3 nanone ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagarutse mu kibuga yerekana imbaraga zidaanzwe, ihita izamura amanota, kaza kurangira iyoboye n’amanota 52 kuri 37 ya Uganda.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ikipe y’Igihugu ya Uganda yashakaga gukuramo ikinyuranyo cy’amanota, ariko abari b’u Rwanda bayibera ibamba, kuko bakomeje na bo kwihagararaho, umukino uza kurangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 66 y’u Rwanda kuri 61 ya Uganda.
Wasili UWIZEYE
RADIOTV10