Umwe mu bari bagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’ ry’abagore b’uburanga n’ikimero byihariye, banazwiho kuba batunze agatubutse, yatangaje ko yamaze kurivamo, nyuma y’amezi ane gusa rishinzwe.
Iri tsinda ryagarutsweho cyane muri Mata uyu mwaka, ubwo hamenyekanaga ko abagore batandatu bahuriye ku kuba bose batunze agatubutse kandi bakaba bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bashinze itsinda rya ‘Kigali Boss Babes’.
Icyo gihe ryari ryatangijwe n’abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda, nka nka Alliah Cool uzwi muri Sinema nyarwanda, umunyamideri Isimbi Hatzir uzwi nka Isimbi Model, umunyamideri Christella, Gashema Sylvie, Camille Yvette na Queen Douce.
Nyuma y’amezi ane hatangajwe ko iri tsinda rishinzwe, Umunyamideri Isimbi Model yatangaje ko yamaze kurivamo, nk’uko yabihamirije Ikinyamakuru Inyarwanda.
Isimbi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva muri iri tsinda kubera inshingano nyinshi asanganywe zirimo ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa asanzwe akora.
Uyu mugore usanzwe afite kompanyi yamamaza ibikorwa binyuranye, ndetse inafasha abantu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga no kubyoherezayo, yari amaze iminsi atagaragara hamwe n’abagize iri tsinda rya Kigali Boss Babes ridakunze gutangwa mu bitaramo n’ibikorwa bihuriza hamwe imbaga.
Iri tsinda riherutse no kwitabira umunsi wiswe uw’Igikundiro w’Ikipe ya Rayon Sports, ntiryagaragayemo uyu mugore Isimbi Model, ahubwo hagaragayemo umushya witwa Alica La Boss, bivugwa ko ari we uherutse kuryinjiramo.
Isimbi Model usanzwe ari umubyeyi w’umwana w’imyaka 10, yakunze kuvuga ko yaba umwana we ndetse n’umugabo we Shaul Hatzir bamushyigikiye muri ibi bikorwa bituma ahora ahanzwe amaso na benshi ku mbuga nkoranyambaga.
RADIOTV10