Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Couple y’umukambwe n’umukecuru yakoze ibikomeje kuvugisha benshi

radiotv10by radiotv10
19/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Couple y’umukambwe n’umukecuru yakoze ibikomeje kuvugisha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukambwe w’imyaka 82 n’umukecuru w’imyaka 81 bo mu Bwongereza, basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, nyuma yo kwisanga bari mu rukundo ruzira uburyarya rwaje ubwo bahuriraga mu kigo cyita ku bakuze, rwavutse ubwo bombi bari bamaze gupfusha abo bari barashakanye.

Christopher Streets w’imyaka 82 na Rosa w’imyaka 81 y’amavuko, baba mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru cyo mu gace ka Keynsham muri Somerset mu Majyepfo y’u Bwongereza.

Bahuriye muri iki kigo, bisanga binjiye mu rukundo dore ko bombi bapfushije abo bari barashakanye, bakaba bari bamaze amezi 18 bahuriye ku ifunguro rya mu gitondo, umwe akiyumvamo undi.

Umugore Rosa agaruka ku mateka y’urukundo rwabo, yagize ati “Namubonye yicaye ku idirishya njye duteganye. Izuba ryariho rimurasaho, yari yambaye amasogizi y’umuhondo meza, uko izuba ryaigiye rimugeraho, yaje kwicara iruhande rwanjye ubundi atangira kumvugisha.”

Christopher na we avuga ku by’urukundo rwabo, yagize ati “Nabonye Rosa afite igikundiro gihebuje, azi kwita ku bantu kandi yicisha bugufi. Dufite byinshi duhuje, kandi twagiye tujyana gusura ahantu heza turi kumwe.”

Uyu musaza n’umukecuru basezeraniye ahitwa Bath Guildhall, mu biriro binogeye ijisho, byatashywe n’imiryango ya bombi.

Christopher Streets agaruka kuri uyu muhango w’ubukwe bwabo, yagize ati “Byari iby’agaciro kubona abana n’abuzukuru bacu baza kudushyigikira, no kuba ibirori byaciye imbonankubone ku televiziyo kugira ngo bikurikiranwe n’umuryango wanjye w’i New Zealand.”

Ubukwe bwabo bwatashywe n’abana babo n’abuzukuru babo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Igisubizo gitunguranye cy’umuhanzi ugezweho wibazwaho kubera kuririmba indirimbo za Gatulika kandi ari Umu-ADEPR

Next Post

Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.