Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bugesera: Hari impande ebyiri zitavuga rumwe ku kibagamiye rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafite ibyo bakora ahazwi nko ku Gahembe mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, barinubira umwanda ukomeje kuhagaragara kuko kompanyi itwara ibishingwe itinda kubikora, ngo ahubwo ikaza ibaca amande, mu gihe iyi komanyi yo ivuga ko ibitwarira ku gihe, kandi ko abo ku Gahembe banze gukorana na yo.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wigereye aka ku Gahembe, yabonye umwanda uhagaragara, urimo amacupa ya pulasitike n’ibindi.

Bamwe mu bahakorera biganjemo abakanishi, bavuga ko kuba uyu mwanda ugaragara muri aka gace, biterwa no kuba, kompanyi itwara imyanda itinda kuhagera, rimwe na rimwe ngo bagacibwa amande.

Umwe yagize ati “Uyu mwanda twawutoraguye gutyo tuwushyira aha twategereje imodoka twarayibuze.”

Umuyobozi wa Kompanyi ya HPS, Shyaka John avuga ko abo bafitanye amasezerabo y’imikoranire, babatwarira ibishingwe ariko aba bo ku Gahembe, ngo banze gukorana n’iyi kompanyi.

Yagize ati “Hari umuntu ugira imyanda ikaba myinshi bitewe n’Impamvu yagize mbere y’uko igihe kigera cy’uko tujyayo. Naho gutinda ntabwo tujya turenza igihe twumvikanye na bo.”

Avuga ko kuba hari abacibwa amande, ari uko badakorana n’iyi komanyi. Ati “Ufite amasezerano y’uko dukorana nta mande bashobora kumuca, ahubwo abo babivuga benshi cyane nk’abo bo ku Gahembe ni abantu banze gukorana na Kampani ahubwo bumva ko bashobora kubishyira mu mirima ibegereye.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Bayern Munich na Visit Rwanda basinyanye amasezerano y’imikoranire

Next Post

AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi

AMAFOTO: Abayobozi baturutse mu Rwanda basogongeje Isi imikoranire n’ikipe ikomeye yayatangiranye intsinzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.