Filimi mbarankuru igaruka ku kubungabunga Ingagi yakozwe n’umunyarwenya w’ikirangirire akaba n’umunyamakuru Ellen DeGeneres ufite ibikorwa mu Rwanda, hamenyekanye igihe izerekanirwaho.
Uyu munyarwenya Ellen DeGeneres akaba n’umwe mu bafite ibiganiro bya Televiziyo byakunzwe na benshi, akaba amaze umwaka n’igice ahagaritse ikiganiro cye cyari gikunzwe, muri 2018 yaje mu Rwanda, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Muri Kamena umwaka ushize kandi yagarutse mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Portia de Rossi, banasura ibikorwa byabo birimo ikigo cyo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi kiri i Musanze.
Nyuma y’umwaka n’igice ahagaritse ikiganiro cye, agiye kugaruka azanye filimi mbarankuru yiswe ‘Saving the Gorillas: Ellen’s Next Adventure’, ifitanye isano n’ibikorwa bye afite mu Rwanda byo kubungabunga ingagi, izasohoka tariki 23 Nzeri 2023.
Iyi filimi yakozwe ku bufatanye na Televiziyo ikora ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima ya Discovery Channel, ifite amasaha abiri, izatuma Ellen DeGeneres yongera kugaragara kuri televiziyo.
Iyi filimi izatambuka kuri shene za televiziyo nka Discovery+ iboneka kuri dekoderi za DStv ndetse na Shene ya Max.
Iyi filimi mbarankuru izatambuka kuri izi shene, izanerekanwa ku mugaragaro tariki 24 z’uku kwezi kwa Nzeri 2023 ubwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe Ingagi.
Ellen DeGeneres ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, akomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi, by’umwihariko akorera mu Rwanda, binyuze mu mushinga we yamuritse muri Gashyantare umwaka ushize wa 2022 mu rwego rwo gusigasira umurage wa nyakwigendera Dian Fossey.
RADIOTV10