Umukinnyi wa Rayon Sports Emmanuel Mvuyekure bakunda kwita Manu ukomoka mu Burundi, wagaragaye akubita umupira umusifuzi, bikazamura impaka nyinshi mu bakunzi ba ruhago, bwa mbere yagize icyo abivugaho.
Iri kosa ryamaganiwe kure n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, ubwo Rayon Sports yakinaga na Etoile de l’Est.
Emmanuel Mvuyekure bakunda kwita Manu warikoze, yabaye nk’ukorerwa ikosa n’umukinnyi wa Etoile de l’Est, agwa hasi ahita afata umupira, ariko umusifuzi Ishimwe Claude bakunda kwita Cucuri, aba ari we aha ikarita y’umuhondo kuko yisifuye.
Uyu mukinnyi wa Rayon Sports utanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi, yahise afata umupira awumukubitana umujinya mwinshi, uyu wari uyoboye umukino na we ntiyabyihanganira ahita amwereka ikarita y’umutuku.
Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda biganjemo abanyamakuru ba siporo, banenze imyitwarire y’uyu mukinnyi, bavuga ko no guhabwa ikarita y’umutuku bidahagije.
Umunyamakuru Mihigo Saddam yagize ati “Rimwe na rimwe mbona ikarita itukura iba idahagije. FERWAFA irebe neza mu bitabo byayo bigenga imyitwarire barebe niba gukubita umusifuzi birangizwa n’ikarita itukura niba nta bindi bihano byiyongera bireba nyiri kosa (Additional Individual Sanctions).”
Undi munyakakuru wa siporo witwa Imfurayacu Jean Luc na we yagize ati “Bwana Manu MVUYEKURE aha Yakoze ibara… Ikibazo byari ukwivumbura!”
Uyu mukinnyi na we mu butumwa yanyuije kuri Instagram, yiseguye kuri aya makosa yakoze, avuga ko ari na yo karita y’umutuku ya mbere ahawe kuva yatangira gukina ruhago [ntibizwi niba ari ukuri] ndetse ko byamubabaje.
Ati “Ntabwo ari byo nari ngambiriye gukubita umupira umusifuzi. Mbere na mbere ndasaba imbabazi Cucuri, ndakubaha cyane ndetse ndisegura ku bafana ba Rayon Sports n’abakinnyi bagenzi banjye na FERWAFA.”
Haribazwa niba imyitwarire nk’iyi ikwiye kugarukira ku ikarita y’umutuku gusa yahawe uyu mukinnyi, cyangwa niba n’ubuyobozi bw’ikipe ye buri bumufatire ibihano byihariye.
RADIOTV10