Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe itegeko ryihutirwa ku ntambara yerecyejweho amaso n’Isi yose

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hatanzwe itegeko ryihutirwa ku ntambara yerecyejweho amaso n’Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yategetse ko intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas, ihagarara vuba na bwangu, kandi abantu bafashwe bugwate n’uyu mutwe bakarekurwa byihuse nta yandi mananiza.

António Guterres yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, mu nama yiswe Belt and Road Initiative yabereye i Beijing mu Bushinwa yiga kuri gahunda yo gufasha Ibihugu kugerwaho n’ibikorwa remezo.

Uyu Munyamabanga Mukuru wa LONI, mu ijambo rye, yavuze ko mbere yo kwerecyeza i Beijing muri iyi nama, yabanje gutanga umuburo ku butabazi bubiri.

Yagize ati “Kuri Hamas, bagomba kurekura vuba na bwangu abafashwe bugwate nta mananiza abayeho.”

Akomeza agira ati “Kuri Israel, igomba kureka hakabaho ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo abantu bari muri Gaza babashe kubona iby’ibanze, kandi ikibabaje ni uko abenshi muri bo ari abagore n’abana.”

António Guterres yakomeje avuga ko ababajwe bikomeye n’akaga kakomeje kuba ku baturage ba Palesitine mu myaka 56 ishize.

Ati “Ariko nubwo bagize urwo ruhuri rw’ibibazo, ntibakwiye kubyitwaza ngo bakore ibikorwa by’iterabwoba byibasira abasivile byakozwe na Hamas ku ya 07 Ukwakira, ari na byo namagana nivuye inyuma.”

Yavuze ko ariko nanone ibyo bitero bitagomba guhita bibera umutwaro Abanya-Palestine ngo bitume bashyirirwaho ibihano.

António Guterres kandi yagarutse ku gitero cy’indege cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyagabwe ku bitaro bya Al Ahli hospital muri Gaza, cyahitanye abarenga 500, avuga ko acyamaganye.

Ati “Ndahagamarira byihuse guhagarika imirwano, kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kubahiriza ubusabe bwanjye bubiri no koroshya ibikorwa by’ubutabazi ku bari kugirira akaga muri iyi ntambara.”

Iyi ntambara igiye kuzuza ibyumweru bibiri itangiye, imaze kugwamo abantu bakabaka ibihumbi bitatu (3 000) ku mpande zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − one =

Previous Post

Umukinnyi ukiri muto ukomeje kuba inyenyeri muri ruhago y’Isi yongeye kubishimangira

Next Post

Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits
IMIBEREHO MYIZA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.