Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yategetse ko intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas, ihagarara vuba na bwangu, kandi abantu bafashwe bugwate n’uyu mutwe bakarekurwa byihuse nta yandi mananiza.
António Guterres yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, mu nama yiswe Belt and Road Initiative yabereye i Beijing mu Bushinwa yiga kuri gahunda yo gufasha Ibihugu kugerwaho n’ibikorwa remezo.
Uyu Munyamabanga Mukuru wa LONI, mu ijambo rye, yavuze ko mbere yo kwerecyeza i Beijing muri iyi nama, yabanje gutanga umuburo ku butabazi bubiri.
Yagize ati “Kuri Hamas, bagomba kurekura vuba na bwangu abafashwe bugwate nta mananiza abayeho.”
Akomeza agira ati “Kuri Israel, igomba kureka hakabaho ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo abantu bari muri Gaza babashe kubona iby’ibanze, kandi ikibabaje ni uko abenshi muri bo ari abagore n’abana.”
António Guterres yakomeje avuga ko ababajwe bikomeye n’akaga kakomeje kuba ku baturage ba Palesitine mu myaka 56 ishize.
Ati “Ariko nubwo bagize urwo ruhuri rw’ibibazo, ntibakwiye kubyitwaza ngo bakore ibikorwa by’iterabwoba byibasira abasivile byakozwe na Hamas ku ya 07 Ukwakira, ari na byo namagana nivuye inyuma.”
Yavuze ko ariko nanone ibyo bitero bitagomba guhita bibera umutwaro Abanya-Palestine ngo bitume bashyirirwaho ibihano.
António Guterres kandi yagarutse ku gitero cy’indege cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyagabwe ku bitaro bya Al Ahli hospital muri Gaza, cyahitanye abarenga 500, avuga ko acyamaganye.
Ati “Ndahagamarira byihuse guhagarika imirwano, kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kubahiriza ubusabe bwanjye bubiri no koroshya ibikorwa by’ubutabazi ku bari kugirira akaga muri iyi ntambara.”
Iyi ntambara igiye kuzuza ibyumweru bibiri itangiye, imaze kugwamo abantu bakabaka ibihumbi bitatu (3 000) ku mpande zombi.
RADIOTV10