Abaturage bo mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bafatanye umusore udupfunyika 28 tw’urumogi nyuma y’uko yari anagiye kwambura umuturage ibyo ari afite, bahita bamushyikiriza Polisi.
Uyu musore witwa Emmanuel, yafashwe ubwo yari agiye kwambura umuturage witambukiraga, abaturage bajya kumusaka bakanamusangana ibi biyobyabwenge muri anvelope.
Byabereye ahitwa mu Cyunyu hasanzwe hazwiho ubwambuzi aho insoresire zitega abantu, ubwo uwitwa Ukwizigira Simeon yatambukaga agatangirwa n’uyu musore Emmanuel.
Simeon ati “Nsanze yicaye aha mu Cyunyu, ndatambuka numva aramfashe ngo zana kuri ayo mafaranga uba ufite, mpita mpamagara bagenzi banjye abonye baje ahita yirukanka bamufatira hano.”
Uwitwa Muhawenayo Maurice wamufashe agira ati “Nzamutse hano mwirukankaho yari acitse, yari afite akantu k’agapfunyika turebye dusanga ni urumogi rurimo.”
Abaturage babwiye RADIOTV10 ko atari ubwa mbere uyu agaragaweho imyitwarire itari myiza, kuko no mu minsi ishize ubuyobozi bwagerageje kumufata.
Nyuma y’uko uyu afashwe ngo yagerageje gusaba ubwumvikane kugira ngo bamurekure ariko bamubera ibamba ahubwo bahita bamushyikiriza Polisi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux ashimira abaturage kugira uruhare mu guhashya ibyaha no gucunga umutekano, agasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Ati “Uwafashwe ni urubyiruko, rero turagira inama urubyiruko ko rwakwirinda ibiyobyabwenge kuko uretse kuba byica ubuzima n’amategeko aba abareba.”
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10