Umutwe wa M23 ukomeje gukozanyaho na FARDC mu mirwano irushaho guhindura isura, werekanye ibindi bikoresho bya gisirikare wafashe birimo imbunda zigezweho, byasizwe n’abo bahanganye.
Ibi bikoresho byerekanywe n’umutwe wa M23, byatawe n’abo bahanganye mu duce twa Karenga na Kirolirwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23, uyu mutwe uvuga ko ibi bikoresho byafashwe nyuma y’ibitero byagabwe na FARDC ifatanyije na FDLR ndetse n’abacancuro n’abandi barwanyi.
Umutwe wa M23 uvuga ko ibi bitero biremereye byagabwaga no mu bice bituwemo n’abaturage, kandi FARDC n’abo bafatanyije, bakabirasamo ibisasu biremereye batitaye ko muri ibyo bice bituwemo.
Iri tangazo rya M23, rivuga ko mu bitero byagabwe mu bice bya Karenga na Kilorirwe no mu bice bibikikije, “M23 yirwanyeho bya kinyamwuga ndetse yabashije gufata imbunda nyinshi, amasasu n’ibindi bikoresho byatawe n’abarwanyi ku rugamba.”
Uyu mutwe kandi wagaragaje mu mafoto ibi bikoresho wafashe, birimo imbunda z’indebakure ndetse na camera zifashishwa mu gufata amakuru yo ku rugamba.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe usoza uvuga ko mu mirwano yabereye Kitshanga, wabashije gusubiza inyuma abayigabyeho igitero, ubu ukaba uri kugenzura agace ka Mweso no mu duce tuhakikije.
RADIOTV10