I Kampala muri Uganda habereye inama mpuzamahanga zirimo izwi nka Non-Aligned Movement Summit ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bagasuzumira hamwe bimwe mu bibazo by’ingutu birimo ibishingiye ku bukungu n’umutekano byugarije Isi.
Iyi nama ya Non-Aligned Movement Summit yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ije ikurikira indi yatangiye tariki 17 Mutarama igasozwa kuri uyu wa 18 Mutarama yahurije hamwe Abaminisitiri bo mu Bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu igamije gusuzuma ibibazo byugarije amahoro mu burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo mu ntara ya Gaza muri Palestine, no gusuzuma uko amakimbirane muri Syria n’umwuka utifashe neza muri Lebanon byavugutirwa umuti.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Eduard Ngirente, yitabiriye izi nama zombi, aho iyi yo kuri uyu wa Gatanu yahagarariye Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Ihuriro Mpuzamahanga ryiga ku Bukundu bw’Isi.
Iyi nama ya Non-Aligned Movement Summit, igamije umutekano, isanzwe iba buri myaka itatu.
Iri huriro rifatirwamo ibyemezo bigamije amahoro n’umutekano ku Isi, mu rwego rwo kwimakaza ubufatanye n’imikoranire, rikanatorerwamo Igihugu kigiye kuriyobora muri manda y’imyaka itatu.
Azerbaijan ni cyo Gihugu cyari gifite ubuyobozi bw’iri huriro rya Non-Aligned Movement kuva mu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko Uganda ari yo igiye gusimbura Azerbaijan kuri uyu mwanya, kugeza mu mwaka wa 2027.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10