Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, yatangiye gusaba abaturage kwigomeka bagasaba ko habaho amatora y’Umukuru w’Igihugu byihuse mu gihe uwamusimbuye atarasoza manda ye, akamushinja kuba adashoboye.
Lungu wabaye Perezida wa Zambia kuva muri 2015 kugeza 2021, avuga ko Perezida Hakainde Hichilema wamusimbuye muri 2021 uri ku butegetsi ubu, yananiwe guhangana n’ibibazo.
Muri bibazo avuga ko byananiye Hakainde Hichilema, harimo icyorezo cya Cholera kugeza ubu kimaze guhitana abarenga 600 ndetse n’ababarirwa mu bihumbi bacyanduye, ndetse hakaba n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Zambia ateganyijwe mu mwaka wa 2026, mu gihe Edgar Lungu avuga ko cyera agereranyije n’ibibazo biri mu Gihugu cyabo kandi ko bishingiye ku bushobozi bucye bwa Perezida uriho.
Yongeyeho ko iki Gihugu cya Zambia gikeneye umuntu ubasha ku murongo kandi ngo abona Hakainde Hichilema atabishoboye ngo ahubwo ari gutuma ibintu birushaho kuzamba.
Edgar Lungu yatangaje abitangaje nyuma yo kuvuga ko yongeye kugaruka muri politike bya nyabyo dore ko nyuma y’aho muri 2021 atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yari yahise akuramo ake karenge muri politike.
Icyo gihe ntiyumvaga neza uburyo atsinzwe na Hakainde Hichilema wafatwaga nk’utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Zambia yarangiza akamurusha amanota arenga 20%.
Aba bagabo bombi bakunze guhangana cyane muri politike. Muri 2015 ubwo Edgar Lungu yatsindiraga kuyobora iki Gihugu, nabwo Hakainde Hichilema yari yiyamamarije kuba Umukuru w’Igihugu ariko aratsindwa.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10