Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

GMO irasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

radiotv10by radiotv10
01/10/2021
in MU RWANDA
0
GMO irasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) barasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mugihe batanga akazi ibi ngo babisaba bahereye ku kuba abagore mu bikorera usanga bakiri ku mubare wo hasi.

Ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo bwakozwe n’ikigo cy’iguhugu cy’ibarurishamibare mu 2019,  bugagaraza ko abagore bakiri bake mu guhabwa imirimo mu bigo by’abikorera.

Urugero batanga ni ukuba nko mu gutwara abantu n’ibintu abagore bakiri kuri 3% naho mu bucukuzi abagore bangana na 9% by’abakora aka kazi, icyuho giterwa no kuba mu bikorera  hari abagifite imyumvire y’uko abagore badashoboye ahanini bigaterwa n’umuco.

Agaruka kuri iyi ngingo, Mukandasira Caritas, umugenzuzi wungirije ushinzwe igenzura ry’ihame ry’ubwuzuzanye yagize ati “Iyo tuvuga uburinganire ni uburenganzira bugenda bukagera no kuri nyiri kompanyi kuko burya iyo umuntu akora yumva atekanye, uburenganzira bwe bwubahirijwe 100% na we ibyo akora abikora neza.

Uzi ko hari n’abakoresha bashobora kuvuga bati uyu n’umukobwa simuha akazi kubera ko ari umukobwa gusa…?  icyo rero ni cyo tubashishikariza kugira ngo nabo babahe amahirwe. Niba ari n’ipiganwa amwemerere apiganwe nka musaza we kuko na bo barashoboye kandi baba barize bimwe, baranize hamwe”.

Abagore kuba bimwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu kazi bigira ingaruka ku muryango ndetse bigatuma batanatera imbere icyakora ngo hari n’abagore bitinya, abandi bakimwa umwanya n’abakoresha babo n’ubwo hari abagaragaza ko bahaye umugore umwanya kandi bigatanga umusaruro.

Umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining Company, Noel Minani avuga ko kuva cyera abagore batigeze biyumva mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini bakabiterwa n’imiterere y’ako kazi. Gusa ngo mu myaka isaga icumi (10) bamaze batangiye kwimakaza ihame ry’uburinganire hari aho bamaze kugera.

“Kugeza ubu dufite abagore 145 mu bakozi 945, bangana na 22.9%, gusa dufite intego yo kuzagera ku bagore 300, icyo turimo gukora n’ukubakangurira aho bari kugira ngo baze bifatanye natwe dukorane, ikindi ni uko tugerageza kubafasha tuborohereza muri iyo mirimo batamenyereye. Ikindi ni uko bimaze gutanga umusaruro kuko kuba yatwita, yanakonsa ntabwo ari imbogamizi kuri twebwe, wenda urugero nabaha, mu mwaka wa 2019 muri kompanyi yacu umukozi w’umwaka yabaye umugore, iyo rero ni gihamya y’uko bashoboye, ahubwo igisabwa ni uko batinyuka bakaza bagafatanya na basaza babo”. Minani

Pelagie Uwanyirigira, umukozi wa SORWATHE ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, avuga ko mbere bari bazi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru nta mugore wajyamo.

Ati “Mu muco wa SORWATHE twari tuzi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru (Senior Management) nta mugore wageramo, ni ko twari tubizi, ariko uyu munsi mu bantu bagize management 9 harimo abagore 2, murumva ko hatewe intambwe kandi ikomeye”

“Ikindi gikomeye muri SORWATHE bashishikarije abagore kwitinyuka no gutinyuka imyanya imwe n’imwe twibwiraga ko ari iy’abagabo gusa, nyuma hazamutse abantu 57, ariko 24.6% muri bo ni abagore, ikindi n’uko hari bagenzi bacu baba batwite kandi bakaza mu kazi, murabizi gukora mu mashini, yagera hagati akazengererwa. Uyu munsi barakora byagera saa yine, bakajya gufata igikoma bagafata n’umugati, bagakomeza gukora nta kibazo” Uwanyirigira

Kugeza ubu mu bigo byinshi by’abikorera abashinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagaragaza ko abagore hari aho badahabwa akazi bitewe n’imiterere yabo hari ikibazo cy’umuco nyarwanda wasabaga abagore kuguma mu rugo hikarangira abagiye kwiga babaye bake ndetse bigatuma batabasha no kujya mu kazi.

Kugeza ubu ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo bwakozwe 2019 n’ikigo cy’iguhugu cy’ibarurishamibare bugagaraza ko abagore bakiri bake aho bigera no mu guhembwa kuko bwagaragaje ko mu mafaranga ahembwa ku kwezi abagabo bihariye 87% ry’imishahara itangwa kukwezi naho abagore bagahembwa agera kuri 13%.

Inkuru ya Muragijemariya Juventine/RadioTV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + twenty =

Previous Post

CRICKET: U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Tanzania mbere yo gucakirana na Nigeria

Next Post

10 SPORTS: Niyomugabo, George Weah na Greenwood baravutse…USA yatwaye umudali wa Zahabu..ibyaranze uyu munsi mu mateka

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10 SPORTS: Niyomugabo, George Weah na Greenwood baravutse…USA yatwaye umudali wa Zahabu..ibyaranze uyu munsi mu mateka

10 SPORTS: Niyomugabo, George Weah na Greenwood baravutse…USA yatwaye umudali wa Zahabu..ibyaranze uyu munsi mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.