Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

10 SPORTS: Niyomugabo, George Weah na Greenwood baravutse…USA yatwaye umudali wa Zahabu..ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
01/10/2021
in SIPORO
0
10 SPORTS: Niyomugabo, George Weah na Greenwood baravutse…USA yatwaye umudali wa Zahabu..ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Gatanu  w’itariki ya 1 Ukwakira 2021, ni umunsi wa 274 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 91 ngo umwaka urangire, Turi ku wa Gatanu wa 40 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Niyomugabo Sunny  (1990):

Sunny yagizwe umutoza wungirije wa Patriots | IMVANO

Yujuje imyaka 31, umunyarwanda ukina umukino w’intoki wa basketball muri Patriots BBC  n’ikipe y’igihugu ubu akaba  afasha ikipe ya Patriots mu mikorere yayo ya buri munsi (management).

Yavukiye i Goma yiga amashuli yisumbuye muri Essa Gisenyi, yanyuze mu makipe nka KBC, APR BBC na Patriots akinira kugeza ubu

Niyomugabo Sunny yatangiranye n’ishingwa rya Patriots BBC (2014), akaza kuyisohokamo yerekeza muri RP-IPRC-Huye BBC muri 2015, yongeye kuyigarukamo mu mwaka wa 2017.

2.George Weah  (1966):

Sportive23 on Twitter: "George Weah, the first and only African player to  win Ballon d'Or, and World player of the year (1995) elected president of  Liberia.… https://t.co/G5IoMXyOKE"

Yujuje imyaka 55,prezida wa Liberia, igihugu giherereye mu burengerazuba bwa Afrika, gusa mbere yo kuba prezida yakinnye umupira w’amaguru akaba ari nawe mu nyafrika umwe rukumbi watwaye Ballon d’or.

George Manneh Oppong Weah yatangiriye  umupira w’amaguru muri Bong Range United y’iwabo muri Liberia, aca mu makipe nka Mighty Barrolle, Invincible Eleven, Africa sports na Tonnerre Yaoundé mbere y’uko mu 1988 agurwa na Arsène Wenger muri As Monaco yo mu Bufaransa, yayivuyemo ajya muri Paris Saint-Germain mu 1992 anatwarana nayo shampiyona y’1994 hanyuma aba uwatsinze ibitego byinshi muri Champions League y’1995.

1995 yasinyiye Milan AC, agiramo Ibihe byiza cyane ko mu myaka ine yatwaranye nayo shampiyona ebyiri, mu gusoza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru we, yaje muri shampiyona y’u Bwongereza akinira Chelsea na Manchester City, agaruka mu Bufaransa akinira Marseille hanyuma ajya gusoreza umupira muri Al-Jazira muri 2003.

Uyu mugabo yatwaye ibihembo bitandukanye birimo Ballon d’or na Onze d’or yatwaye 1995,yatowe kandi nk’umukinnyI mwiza wa Afrika inshuro eshatu ( 1989, 1994, 1995]

Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 53 ayitsindira ibitego 14,uyu mugabo wakinaga aca ku mpande asatira yahisemo kwinjira muri politiki kuri ubu ni Perezida wa 25 wa Liberia kuva kuya  22 Mutarama 2018.

3.Mason Greenwood ( 2001)

Mason Greenwood - Bio, Net Worth, Married, Dating, Girlfriend, Manchester  United, Forward, Goals, Stats, Transfer, Sister, Salary, Height, Parents -  Gossip Gist

Yujuje imyaka 20, Umwongereza ukina aca ku mpande asatira muri Manchester united no mu makipe mato y’u Bwongereza.

Mason Will John Greenwood umukino we wa mbere muri Manchester yawukinnye muri 2019, muri Europa League bahura na Astana yo muri Kazakhstan, aba umukinnyi ukiri muto utsindiye Manchester united ku myaka ye 17 n’iminsi 353.Kugeza ubu amaze gukinira Manchester United imikino 71 amaze kuyitsindira ibitego 20.

4.Júlio Baptista (1981)

Transfer News: Julio Baptista leaves Bolton Wanderers after trial - Lion Of  Vienna Suite

Yujuje imyaka 40, uwahoze ari Rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil.

Júlio César Clemente Baptista  yanyuze mu makipe nka Sao Paulo, Sevilla, Real Madrid, Arsenal, AS Roma, Málaga, Cruzeiro, Orlando city na CFR Cluj

Ikipe y’igihugu ya Brazil yayikiniye imikino 47 ayitsindira ibitego bitanu.

5.Walter Mazzarri ( 1961)

Walter Mazzarri (ITA) :: Photos :: playmakerstats.com

Yujuje imyaka 60, Umutaliyani wahoze akina umupira w’amaguru kuri ubu akaba yari umutoza wa Torino baherutse gutandukana.

Walter Mazzarri yakiniye amakipe nka Pescara, Cagliari, Fiorentina n’ayandi.

Mu butoza yatoje amakipe menshi mato gusa muri 2007 yafashe Sampdoria,abifashijwemo n’ubufatanye mu busatirizi bwa  Antonio Cassano na Giampaolo Pazzini yagejeje ikipe mu mikino ya UEFA Cup umwaka ukuriye ayigeza kuri final ya Copa Italia.

Yaje kwerekeza muri Napoli, ninawe wazanye uburyo bw’imikinire bwa 3-4-3, ikipe ya Napoli ikoresha, abifashijwemo n’inyabutatu ya ba Rutahizamu be Ezequiel Lavezzi, Edinson Cavani na  Marek Hamšík muri 2011 yagejeje Napoli mu mikino ya Champions League bwa mbere, umwaka ukurikiye ayihesha igikombe baherukaga mu myaka 20 akaba yarayihesheje umwanya wa kabiri muri shampiyona umwanya mwiza Napoli yari igize mu myaka 20.

6.Mohamed Trézéguet (1994)

Mohamed Trezeguet reveals who is his idol

Yujuje imyaka 27, umukinnyi wo hagati w’umunya-Misiri ukinira Aston Villa n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Mahmoud Ahmed Ibrahim Hassan, bita Trézéguet izina yahawe n’umutoza we wo mu bwana nyuma yo kubona ko hari byinshi ahuje na David Trézéguet w’umufaransa, uyu musore yazamukiye muri Al Ahly y’iwabo yatangiye gukina mu ikipe nkuru afite imyaka 18 anayifasha kwegukana CAF Champions League ya 2012 n’iya 2013.

Muri 2015 yerekeje muri Anderlecht yo mu Bubiligi ntiyabasha guhita yigaragaza atizwa imyaka ibiri muri Mousclon na Kasimpasa yo muri Turkiya nyuma agurwa na Aston Villa akinira kugeza ubu.

Yatangiye akinira amakipe y’abato ya Misiri, yinjiye mu ikipe nkuru muri 2014 mu mukino wa gicuti bahuragamo na Kenya, kuri ubu amaze gukinira Misiri imikino 48 yayitsindiye ibitego birindwi

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

1994 Bud Houser:  Umunyamerika wakinaga imikino ngororamubiri, uyu yamamaye mu mikino Olempike cyane ko mu 1924, yatwaye umudali wa zahabu mu kujugunya ingasire no gutera intosho, hanyuma mu 1928 yegukana umudali wa zahabu Olempike mu kujugunya ingasire, yitabye Imana afite imyaka 93.

American discus-thrower Bud Houser, 1928. Creator

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi:

1661: hatangiye umukino wo gusiganwa mu mato, mu Bwongereza umwami Charles wa kabiri yatsinze murumuna we James, mu isiganwa ryavaga  Greenwich rijya  Gravesend.

1889: HFC Harlem, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Buholandi yarashinzwe, iyi kipe yegukanye shampiyona mu 1946, muri 2010 igira ibibazo by’ubukungu, ihitamo kwihuza na HFC Kennemerland, birangira ihindutseclub Haarlem Kennemerland.

1975: Mohamed Ali yisubije ikamba ry’uhiga abandi mu iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi akubise Joe Frazier bisabye uduce 14, umurwano wabereye mu gace ka  Quezon, i Manila mu cyo bari bise “The Thrilla in Manila”

Donegal boxer recalls being on same bill as Ali at Croke Park - Highland  Radio - Latest Donegal News and Sport

1977: Imbere y’abafana ibihumbi 75, bari kuri Giants Stadium, umunya-Brazil Edison Arantes Donascimento “Pelé” yakinnye umukino we wa nyuma muri New York Cosmos, uyu mugabo bivugwa ko yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363.

The trilogy of a king: Pelé in the Camp Nou

1988: Umudagekazi Steffi Graf Yegukanye umudali wa zahabu Olempike muri Tennis atsinze Gabriela Sabatini amutsinze amaseti 2-0.

1988: Igitego cyo mu minota 30′ y’inyongera cya  Yuri Savichev cyafasjij I Leta zunze ubumwe z’abasoviyete kwegukana Umudali wa zahabu Olempike mu mupira w’amaguru butsinze Brazil ibitego 2.

2000: Ubwo hasozwaga imikino Olempike ya 27 yabereye mu mujyi wa Sydney muri Australia, Juan Antonio Samaranch wari Prezida wa komite mpuzamahanga Olempike yavuze ko iyo ariyo mikino Olempike myiza ibayeho.

2000: Mu mikino Olempike yabereye i Sydney muri Australia, Leta zunze ubumwe za Amerika zasaruye imidali 97 harimo 40 ya zahabu.

2000: Mu mikino Olempike yabereye i Sydney, batatu ba mbere mu kwirukanka Marathon baje ari abanyafurika gusa, umunya-Ethiopia Gezahegne Abera yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 10′ n’amasegonda 11″ (2:10:11), akurikirwa n’umunya Kenya Erick Wainaina, mwenewabo w’umunya-Ethiopia aza ku mwanya wa Gatatu.

Photos - Athletisme - abera gezahegne - SportQuick

2000 : Ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika y’umukino wa Basketball yegukanye umudali wa zahabu Olempike itsinze u Bufaransa amanota 85-75, Ray Allen na Vince Carter buri umwe yatsinze amanota 13.

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

GMO irasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Next Post

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB berekanye abantu 13 bafashwe bategura ibitero mu mujyi wa Kigali

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections
IMIBEREHO MYIZA

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB berekanye abantu 13 bafashwe bategura ibitero mu mujyi wa Kigali

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na RIB berekanye abantu 13 bafashwe bategura ibitero mu mujyi wa Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.