Monday, December 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare

radiotv10by radiotv10
26/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bibumbiye muri ‘Koperative Ejo heza Muhinzi w’Umuceri’ (KEMU), bavuga ko ubuyobozi bwabo bwatangiye kubakata amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé ariko bo bakabona hakiri kare cyane.

Aba bahinzi bavuga ko amafaranga ya mbere, bayabaciye mu kwezi gushize kwa Gashyantare, nyamara bakiri kwivuriza ku misanzu bishyuye umwaka ushize.

Bavuga ko batigeze bagishwa inama cyangwa ngo bamenyeshwe iby’uwo mwanzuro wo kubakata amafaranga ku musaruro wabo ngo bishyurirwe mituweri kandi icyo gihe hari hakiri amezi 5 yo kwivuriza ku yo basanganywe.

Mukasemadari Febronie ati “Babidutura hejuru ntituba twabyumvikanyeho, ubu twarasaruye turagurisha bagiye kuduha borodero baziduha barakase aya mituweri kandi n’ayo twatanze ubushize tukiyivurizaho.”

Abanyamuryango b’iyi Koperative, bavuga ko bazi neza akamaro ka Mituwele, ariko ko gukatwa amafaranga yayo batabibagishijeho inama, ari byo batumva.

Nirere Claudine ati “Bitwicira imibare, n’ubundi umuntu aba azayitanga rwose ariko ntabwo byumvikana uburyo bayikata mu kwa kabiri kandi tuzongera gusarura mu kwa gatandatu, bari kureka kuyakata ubu bakazayakata icyo gihe.”

Twagiramungu Jean uyobora iyi Koperative Ejo heza Muhinzi w’Umuceri na we yemera ko icyemezo cyo gukata abanyamuryango amafaranga ya mituweri, nta ruhare bakigizemo, akavuga ko ubuyobozi bwagifashe bitewe n’uko hari abanganga kuyitanga.

Agira ati “Iyo tubahaye amafaranga yose usanga bagiye bakayarya ntibabone uko bizigamira ubwisungane. Ni bwo buryo rero koperative twavuze tuti reka tujya tuzigamira abanyamuryango bacu, ariko niba hari abatabyishimira dufite inteko rusange vuba ubwo tuzakinyuzamo turebe icyo bakivuga ho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Nsengiyumva Vincent de Paul ntiyemeranywa n’abavuga ko bishyujwe mituweri hakiri kare kuko niba ubushobozi buhari, nta mpamvu yo gutegereza.

Ati “Turi muri gahunda ivuga ngo ‘reka mbikore kare nzagereyo ntavunitse’. Icyo kuvuga ko ari kare rwose ntabwo ari kare. Baravuga ngo umurimo washobora uyu munsi kuki uwushyira ejo?”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’iyi Koperative igaragaza ko abayigize bagera ku 2 315, ndetse ko abakoresha mituweri mu kwivuza bose bamaze kwishyura iya 2025 muri Gashyantare 2024.

Abavuga ko bishyujwe mituweli kare ni abo muri Koperative KEMU
Batangiye gukatwa imisanzu

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Hatangajwe ikiri kuganirwaho n’abahagarariye umutwe w’Ingabo zitabara aho rukomeye muri EAC bari mu Rwanda

Next Post

Igisubizo cya Tshisekedi wabajijwe ku mugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

Related Posts

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu...

Eng.-Key Things to Know About the New Public Transport System in Kigali

Eng.-Key Things to Know About the New Public Transport System in Kigali

by radiotv10
01/12/2025
0

A new public transport system is set to begin operating in the City of Kigali, one that will ensure buses...

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

by radiotv10
01/12/2025
0

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira...

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya...

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu bikorwa...

IZIHERUKA

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza
IMIBEREHO MYIZA

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Eng.-Key Things to Know About the New Public Transport System in Kigali

Eng.-Key Things to Know About the New Public Transport System in Kigali

01/12/2025
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

01/12/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

RDF na Polisi y’u Rwanda i Cabo Delgado bashimangiye imikoranire myiza hagati yabo n’abaturage

01/12/2025
What every girl should know before 25

What every girl should know before 25

01/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya Tshisekedi wabajijwe ku mugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

Igisubizo cya Tshisekedi wabajijwe ku mugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Eng.-Key Things to Know About the New Public Transport System in Kigali

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.