• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida Kagame yageneye ubutumwa n’ikipe yasezerye Arsenal asanzwe akunda

radiotv10by radiotv10
18/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Perezida Kagame yageneye ubutumwa n’ikipe yasezerye Arsenal asanzwe akunda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’uko FC Bayern München isezereye Arsenal muri UEFA Champions League, ashyigikiye iyi kipe yo mu Budage na yo ikorana n’u Rwanda muri Visit Rwanda, ayifuriza kuzatsinda iyo bizahura muri 1/2.

Ni nyuma y’umukino wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, wa 1/4 aho ikipe ya FC Bayern München yo mu Budage yasereye Arsenal iyitsinze igitego 1-0, cyaje kiyongera kuri 2-2 byabonetse mu mukino ubanza.

Ubwo uyu mukino wari ukirangira, Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yagaragaje ko “Nubwo isezerewe, ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye. Ndashimira FC Bayern München.”

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata 2024, Perezida Paul Kagame, yanageneye ubutumwa FC Bayern yasezereye ikipe akunda, avuga ko ubu ari yo ashyigikiye muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida Kagame yagize ati “Kuri FC Bayern yakomeje, dukomezanye intego mwari mufite. Ntakidashoboka no kuba twasezerera Real Madrid…Ni yo miterere ya football.”

FC Bayern yasezereye Arsenal mu mukino wabereye rimwe n’uwo Real Madrid yo muri Espagne yasezereyemo Machester City na yo yo mu Bwongereza.

Amakipe abiri muri atatatu akorana na Leta y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda, yombi yakatishije itike yerecyeza muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League; ari yo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yatsinze FC Barcelona yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 6-4 birimo 4 yatsinze mu mukino wabaye ku wa Kabiri, ndetse n’iyi ya FC Bayern.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − four =

Previous Post

Imyitozo yahuzaga Polisi zirimo iy’u Rwanda, iy’u Burundi na Uganda yasojwe

Next Post

Indonesia: Hatanzwe umuburo usaba abarenga ibihumbi 10 guhunga byihuse

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Indonesia: Hatanzwe umuburo usaba abarenga ibihumbi 10 guhunga byihuse

Indonesia: Hatanzwe umuburo usaba abarenga ibihumbi 10 guhunga byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.