Igitego cya Djibrine Aboubakar cyo ku munota wa 53 w’umukino cyafashije Mukura Victory Sport gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wakinwe ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yakinaga nyuma yo kuba iheruka gutsindamo AS Kigali igitego 1-0 mu gihe Mukura VS yaherukaga gutsinda Rutsiro FC ibitego 4-2.
Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports itozwa na Masud Juma yari yazanye uburyo bushya bwo gukina kuko bashakaga kwitoza gukina 4:1:2:3, uburyo bushya iyi kipe yakoresheje mu minota 90 y’umukino.
Yari Mukura VS isa naho itangiye kumenyerana kuko Ruremesha Emmanuel ashingira cyane ku bakinnyi bakina bajya imbere akanakomeza mu mutima w’ubwugarizi burimo abakinnyi bafite ubunararibonye, Kayumba Soter na Ngirimana Alex.
Mukura VS yagize umukino usatira cyane ku buryo byari bigoye ko Rayon Sports iyiganza hagati kuko uburyo bushya Masud Juma yakoreshaga bwatumye abakinnyi ba Mukura VS barimo Vincent Adams, Djibrine Aboubakar na Murenzi Patrick babona umwanya wo kwisanzura kuko Mugisha Francois Master na Byumvuhore Tresor batabashije kwisanga muri ubu buryo bwa 4:1:2:3.
Ni umukino utarahiriye Sanogo Soulemane rutahizamu mushya wa Rayon Sports kuko yaje gusimburwa, Essombe Willy Onana usanzwe akina mu mpande yakinaga ava hagati, kimwe mu byatumye atabona ubwisanzure imbere y’izamu.
Nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye, Masud Juma yahise ahindura abona ko Byumvuhore Tresor Atari kubasha guhagarika abakina hagati ba Mukura VS ahita amusimbuza bituma Ndizeye Samuel ava mu mutima w’ubwugarizi hajyamo Mitima Isaac bityo Sekamana Maxime ajyanwa inyuma ahagana ibumoso asimbuye Muvandimwe JMV mu gihe Niyonkuru Sadjati yasimbuye Mugisha Francois Master.
Nyuma nibwo kandi abakinnyi barimo, Agblevor Peter, Rudasingwa Prince, Mbonigena Eric na Mukunzi Vivens bagiye mu kibuga ari nako abarimo Youcef Rharb na Ayoub Ah’ Lahsanne bavuye mu kibuga bagatanga umwanya.
Nyuma yo gukora izi mpinduka, Ruremesha Emmanuel yakomeje kurusha Rayon Sports ikijyanye no gusatira kuko Bashunga Abouba wari mu izamu yagiye akuramo imipira itandukanye bigaragara ko nawe ari kuzamura urwego bitandukanye n’uko amaze iminsi yitwara. Ibi yabikoze nyuma y’uko Hakizimana Adolphe basangiye umwanya yari yagize umusaruro mwiza mu mukino batsinzemo AS Kigali.
Mu mpinduka Mukura VS bakoze zarimo kuvamo kwa Muhoza Tresor, Nyarugabo Moses, Murenzi Patrick, Mantore Jean Pipi, Mukogotya Robert hajyamo abakinnyi barimo Mutijima Janvier, Habamahoro Vincent, Oko Benjamin Kechukwa, Abdul Karim Samba.
Rayon Sports yakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi barimo Rudasingwa Prince na Sekamana Maxime ntibahirwa n’imipira bagiye babona imbere y’izamu kimwe n’uburyo bwahushijwe na Peter Agblevor. Umukino urangira Mukura Vs itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Mukura Victory Sport irateganya gukina undi mukino wa gicuti na Police FC kuri uyu wa kane kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Mukura VS: Nickolas Sebwatto (GK), Kubwimana Cedric “Jay Polly”, Muhoza Tresor, Kayumba Soter, Ngirimana Alex (C.), Murenzi Patrick, Matore Jean Pipi, Aboubakr Vincent, Mukogotya Robbert, Aboubakar Djibrine, Nyarugabo Moses.
Rayon Sports: Bashunga Abouba (GK), Nizigiyimana Aboul Karim Mackenzie, Ndizeye Samuel, Muvandimwe JMV, Byumvuhore Tresor, Mugisha Francois Master, Ayoub Ah’Lahsanne, Sanogo Souleymane, Youccef Rharb, Onana Willy Essombe.