• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

GATSIBO: Aborozi barataka igihombo baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi

radiotv10by radiotv10
11/10/2021
in MU RWANDA
0
GATSIBO: Aborozi barataka igihombo baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Gitoki baravuga ko bqgushwa mu gihombo no kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Ni ikibazo bahurizaho n’abaturanyi babo nabo bavuga ko bagikora urugendo rwamasaha abiri bajya gushaka serivisi ziwukenera mu yindi mirenge.

Rutagarama Apolo atuye mu mudugudu wa Rukiri ,Akagari ka Nyamirama umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo,ari naho akorera ubworozi bw’inka.

Avuga ko  n’ubwo aba yashoye imbaraga n’amafaranga menshi ,ariko ngo ahura n’igihombo giturutse kukutagira umuriro wamashanyarazi kandi ngo amapoto awujyana ahandi ashinze Ku rugo rwe.

Ati ” Ubu  umbona mpura n’igihombo  gikabije  kubera kutagira umuriro . Nk’ubu hari ubwo ku ikusanyirizo batakira amata bikaba ngombwa ko nyabika nkazayagemura bukeye,ariko kuko nta byuma bikonjesha mfite ubwo ayo ahita apfa,ngahomba gutyo kandi sinagura firigo nta muriro.”

Kimwe n’abaturanyi be bavuga ko kuba nta muriro bafite ngo bituma bamara amasaha agera kuri abiri bajya gushaka serivisi ziwushamikiyeho mu yindi mirenge,bakibaza impamvu insiga ziwujyana ahandi zica hejuru yingo zabo ariko no bakawumva nkumugani.

Ati ” Ubu iyo dukeneye umuriro  wa telefone  tugomba kujya mu murenge wa Kabarore,kandi kugerayo ni amasaha abiri,rwose dukwiye gufashwa.”

Umuyobozi wumurenge wa Gitoki Mushumba John vuga ko habanje guherwa Ku duce tutagiraga na mucye ariko ngo naba Umwaka utaha wingengo yimari  uzasiga bawufitw.

Ati “Twahereye ku duce tutagiraga na muke ,ariko n’abo bihangane umwaka utaha w’ingengo y’imari tuzabaheraho biri muri gahunda.”

Aba borozi bavuga ko iki gihombo gituruka  ku kutagira umuriro w’amashyanyarazi ngo kibatera igihombo  ku buryo bukomeye kandi budapfa kugaragarira buri wese.

Urugero nka Rutagarama avuga ko ku munsi akama nibura litiro 200 z’amata ngo hari ubwo  ayajyana ku ikusanyirizo agasanga ntibarikuyakira bikaba ngombwa ko ayagarura mu rugo. Iyo bigenze gutyo ngo aba asabwa kuyabika mu cyuma gikonjesha kugira  adapfa, ariko kuko nta muriro  ntabwo icyo cyuma yagitunga, ubwo ngo nta kindi ahita apfa kuko atabadha kuyabika.

Ubwo iyo bibaye inshuro imwe , mu gihe litiro yari kuyigurirwa ku mafranga 250 ,ubwo  litiro 200 zihwanye n’igihombo  cy’ibuhumbi 50.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 4 =

Previous Post

Ikindi gitego cya Fahad Bayo cyafashije Uganda kongera gutsinda Amavubi Stars

Next Post

Biri guterwa n’iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Biri guterwa n’iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?

Biri guterwa n'iki kuba kwica ubukwe bitangiye kuba umuco?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.