• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku kibazo Ubwato bukora nka Hoteli mu Rwanda bwagiriye mu Kiyaga

radiotv10by radiotv10
01/05/2024
in MU RWANDA
0
Ibivugwa ku kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ubwato bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukora nka Hoteli, bwatanze umucyo ku kibazo bwagiriye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, buboneraho kwisegura ku ngaruka cyaba cyaragize ku bari baburimo.

Ni nyuma y’uko iki kibazo kimenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, mu gihe ikibazo nyirizina cyabaye ku wa Mbere tariki 29 Mata 2024, mu masaha ya mbere ya saa sita.

Nyuma y’uko amakuru agiye hanze y’iki kibazo ubu bwato bwagiriye mu Kiyaga rwagati mu gice giherereye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bw’iyi Hoteli, bwasobanuye imiterere y’iki kibazo.

Mu itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen uBuranga, bwavuze ko “Turemeza ko Mantis Kivu Queen uBuranga yariho igenda mu mazi, yasekuye ibuye ritari ryagaragaye mu Kiyaga cya Kivu ku wa 29 Mata 2024.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Ikibazo cyahise gikemurwa mu buryo bwihuse, kandi abashyitsi ndetse n’abakozi bahise batabarwa bakurwamo nk’uko biteganywa n’amabwiriza.”

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli bukomeza buvuga ko umutekano n’ituze by’abakiliya bayo ndetse n’abakozi bayo; biza ku isonga, bityo ko buboneraho kwisegura ku ngaruka zaba zaratewe n’iki kibazo.

Bugakomeza buvuga ko “Itsinda ry’abatekinisiye bari mu bwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga kugira ngo risuzume uburyo ubu bwato bwangiritse ndetse banarebe ibikenewe gutunganywa.”

Ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen uBuranga bwizeje ko ibizava mu isuzuma riri gukorwa n’iri tsinda, bizatangazwa kandi bukizeza ko iyi hoteli izasubukura ibikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 14 =

Previous Post

Perezida Kagame yashyize mu myanya anazamura abasirikare barimo batatu binjiye mu cyiciro cy’Abajenerali

Next Post

Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

Inama ku bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida w’u Rwanda nk’Abakandida bigenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.