Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari icyongeye gusabwa Abamotari n’abakora ingendo kuri moto

radiotv10by radiotv10
27/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hari icyongeye gusabwa Abamotari n’abakora ingendo kuri moto
Share on FacebookShare on Twitter

Abatwara abagenzi kuri moto ndetse n’abazitega mu ngendo bakora, basabwe gukoresha ingofero zagenewe umutekano ziwi nka Casque zujuje ubuziranenge, hanagaragazwa inshya zashyizwe ku isoko zigiye kujya zifashishwa.

Ni mu bukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ bwatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, bwahuriweho n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano gutwara abagenzi, zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikore RURA ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore watangije ubu bukangurambaga; yavuze ko bugamije kurinda umuntu kuba yakomereka ku gice cy’umutwe mu gihe cy’impanuka.

Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Casque zujuje ubuziranenge zikomeye, bwatangiranye n’itangizwa ryo gukoresha izi ngofero zabugenewe nshya, na zo zamurikiwe Abatwara abagenzi kuri moto.

Ubu bukangurambaga bubaye nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko Casque zari zisanzwe zitujuje ubuziranenge, ndetse ko zishobora guteza ibyago ku muntu uyambaye mu gihe habaye impanuka.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ivuga ko uko izi Casque nshya zamuritswe zizagenda zigurwa, bizatuma izisanzwe zigenda zishira ku isoko, ubundi hakazakomeza gukoreshwa izi zujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Leta yiteguye gukomeza gufatanya n’abikorera baba abatumiza casque hanze, n’abacuruza moto bakazitangana na casque kugira ngo casque zujuje ubuziranenge ziboneke ku isoko ry’u Rwanda vuba kandi ku giciro kitaremereye abazikoresha.”

Dr Jimmy Gasore yavuze ko abamotari basanganywe Casque zisanzwe, hari gutekerezwa uburyo bazafashwa kubona izi nshya, bagasubiza izi bari basanganywe kandi nta kiguzi baciwe.

Izi casque nshya zamuritswe ziratangira gukoreshwa kuva bigitangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, ndetse hakaba harazanywe izigera muri 500, izindi zikazajyenda zizanwa mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yatangije ubu bukangurambaga

Ni ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali
Hamuritswe Casque zujuje ubuziranenge
Izi Casque zamaze kugera ku isoko

RADIOTV10

Comments 1

  1. ISSA Butera says:
    2 years ago

    IZI NTA CASQUE ZIZIRIMO. NI TUGUFI CYANE PE. UMUYAGA NTIWAWUKIRA NI UKURI.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + fifteen =

Previous Post

Papua New Guinea: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yatumbagiye igera mu bihumbi

Next Post

Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo

Nyuma y’uko uwigeze kuyobora Kiyovu akumiriwe mu nama yayo yashyize ukuri kw’icyari cyayimujyanyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.